Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda akaba n’umuvugizi wa guverinoma Louise Mushikiwabo yagaragaraje ko Abanyarwanda badakwiye kubuzwa uburenganzira bwo gukoresha imbuga nkoranyambaga mu gihe cy’amatora  y’umukuru w’igihugu ategerejwe muri Kanama.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda akaba n’umuvugizi wa guverinoma, Louise Mushikiwabo.

Minisitiri Mushikiwabo yatangaje ibi nyuma yuko  ku wa Mbere tariki 29 Gicurasi 2017, Perezida wa Komisiyo y’amatora mu Rwanda, Prof Kalisa Mbanda, yabwiye ibiro ntaramakuru by’Abafaransa AFP ko abakandida biyamamaza ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, bazajya babanza kwerekana ibyo bagiye gutangaza ku mbuga nkoranyambaga mbere y’uko babishyira hanze, kugirango bigenzurwe niba nta binyuranyije n’amategeko bashobora gutangariza rubanda birimo kubiba urwango n’amacakubiri cyangwa ikindi cyahungabanya umudendezo wa rubanda.

Komisiyo y’ amatora kandi tariki ya 25 Gicurasi yabwiye abanyamakuru ko nibigaragara ko hari abarimo imbuga nkoranyambaga mu buryo bubangamiye amatora zizahagarikwa.

Louise Mushikiwabo, abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter yagaragaje ko n’ubwo yubaha iyi Komisiyo, adashyigikiye na gato iki cyemezo cyo guhagarikira Abanyarwanda imbuga nkoranyambaga.

Yagize ati: “Nubaha cyane Komisiyo y’Amatora, ariko sinemeranya nayo ko Abanyarwanda mu matora bagomba ikibari (uruhushya) cy’ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga!”

Minisitiri Mushikiwabo avuga ko yemeranya na Komisiyo y’Amatora ku ntego yo kwirinda amacakubiri, imvugo z’urwango n’ibindi byahungabanya umudendezo wa rubanda, ariko akavuga ko uburyo iyi Komisiyo ishaka gukoresha bwo atabwemera kuko u Rwanda ari igihugu kigendera ku mategeko kuburyo uwakora ibinyuranyije nayo yabihanirwa.

Yongeye ati: “Gukumira ko imbuga nkoranyambaga zikoreshwa nabi nibyo ariko kuniga ibitekerezo bya rubanda sibyo. Abanyarwanda bagomba kuvuga ibyo batekereza mu bwisanzure mu gihe cy’amatora, amategeko yacu ahana abatukana ntahana abavuga… “

Minisitiri Mushikiwabo ntiyemeranya na Komisiyo y’igihugu y’amatora ku guhagarika imbuga nkoranyambaga mu gihe cy’amatora

Posté le 31/05/2017 par rwandaises.com