Iyo tuvuze u Rwanda, mbere ya byose, tuba dushaka kuvuga Abanyarwanda. U Rwanda n’Abanyarwanda ntabwo bagiye barangwa gusa n’amateka meza kandi ashimishije, kuko mu bihe byashize ariko bitari kure igihugu cy’u Rwanda cyatembye imivu y’amaraso y’abana barwo! Igihugu cy’u Rwanda n’Abanyarwanda barahungabanye bikomeye cyane, ariko ntibaheranwa n’ishavu n’agahinda ahubwo bahagurukana ubutwari n’imbaraga zo kwiyubaka ku buryo bukomeje gutangaza benshi.

 
Nyuma y’intambara yo kubohora igihugu na jenoside yakorewe Abatutsi, tutibagiwe ibibazo byinshi bikomeye kandi binyuranye byakurikiyeho, iyo abayobozi bashya b’u Rwanda n’Abanyarwanda muri rusange bataza gufata umurongo mwiza bagamije kwerekezamo u Rwanda ku buryo bw’imiyoborere n’imibereho, ubu ntabwo u Rwanda ruba ruhagaze rwemye nk’uko rumeze ubu!

 
Muri rusange, twavuga ko mu buzima abantu, ku giti cyabo, cyangwa se ibihugu, bashobora kuba cyangwa guca mu bihe byiza cyangwa se bibi. Iyo ibintu bimeze neza cyangwa bigenda neza abantu bifuza ko byaramba naho byaba bimeze nabi bagashaka kubivamo vuba.

 
Tutiriwe tujya mu mateka y’u Rwanda ya kera cyane ahubwo tugafatira no ku ya vuba, twabona ko n’iyo Abanyarwanda bagize ibyago cyangwa se ibihe by’amage badacika intege, ahubwo bareba uko babyikuramo vuba bashingiye mbere na mbere ku mbaraga zabo bwite kandi bakarushaho gukora cyane ibishoboka byose ngo barebe ko bakwirinda kongera kugwa mu kaga nk’ako baba bavuyemo. Muri macye, bakabikuramo amasomo meza yubaka ku buryo buzaramba.

 
Kwiyumanganya, kudacika intege n’ubutwari ni bimwe mu biranga Abanyarwanda mu muco karande wabo no mu mibereho yabo. Kuva cyera na kare, kwitangira igihugu cyabo no kwanga ko hari uwabakandagira cyangwa uwabasuzugura nabyo biri muby’ingenzi batahwemye kugaragaza mu bihe binyuranye. Ntihakagire rero uzashaka gutera u Rwanda n’Abanyarwanda ubwoba mu gihugu cyabo, uko yaba ameze kose cyangwa icyo yaba yitwaje cyose!

 
Iyo ibintu bimeze neza abantu barishima, ariko ntabwo bagomba kwirara ngo bibwire ko byanze bikunze ari ko bizahora (ubuzima bwo kuri iyi si n’imibanire y’abantu bifite uko biteye), cyangwa ngo bakeke ko kuba ibintu bigenda neza ari ibintu byikora. Burya ibyiza tubona kandi twishimira, wenda tutabigizemo n’uruhare rufatika, biba bifite ababikoreye, n’iyo rimwe na rimwe, baba batagaragara cyangwa ngo bamenyekane cyane. Ni ukuvuga rero ko n’iyo ibintu bimeze neza abantu batagomba kwirara ahubwo bagomba guhora bafata ingamba zihamye kandi bagakora kugira ngo ibihe barimo cyangwa bazabamo bizashobore gukomeza kuba byiza.

 
Iyo ibintu bitagenda neza nabwo, abantu bagomba gusuzuma impamvu bimeze gutyo kandi bagakora uko bashoboye kugira ngo bihinduke bijye mu nzira nziza ishimishije kandi ibanogeye. Iyo hari ibitagenda neza nabwo haba hari icyabiteye cyangwa abatumye bimera gutyo!

 
Nk’uko twatangiye tubivuga, umuntu yakwemeza ko u Rwanda n’Abanyarwanda nta bindi bihe bibi cyane bazanyuramo birenze ibyo bagize igihe habaga jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’i 1994. Icyo gihe amahanga yatereranye u Rwanda cyangwa atera inkunga abicaga kandi bagasenya! Nta wundi wahagaritse ayo marorerwa atavugwa uretse abandi Banyarwanda ubwabo. Gusubiza igihugu mu murongo mwiza kandi uboneye, kugisanasana no kugiteza imbere byakozwe kandi bikorwa, mbere na mbere, n’Abanyarwanda ubwabo bashyize hamwe kandi bunze ubumwe. Uko u Rwanda ruhagaze ubu, ugereranije n’ibihe bishize, byongerera agaciro Abanyarwanda kandi bikabatera ishema (ndetse bigatangaza cyane bamwe mu banyamahanga, hakaba n’abo bidashimisha na gato), kandi bigatera icyizere gikomeye cy’ejo hazaza heza ku Banyarwanda.

 
Abanyarwanda barabizi neza, kandi barabibonye, ko nta kindi gihugu cy’amahanga cyangwa abandi bantu b’ahandi bashobora kwita ku nyungu z’u Rwanda no kuruteza imbere uretse Abanyarwanda ubwabo. Kuri iyi si buri gihugu kirengera, mbere ya byose, inyungu zacyo; ni ukuvuga, mu yandi magambo, inyungu z’abaturage bacyo.

Dr Sébastien GASANA
Sociologue

http://www.rwandaises.com