Kim Kamasa na Ntamuhanga Ningi Emmanuel

Perezida Paul Kagame aratangaza ko nyuma y’imyaka 15 u Rwanda ruvanywe mu maboko y’abicanyi intambwe rumaze gutera ari inziza mu iterambere ry’inzego zitandukanye z’ubuzima ndetse ko iyo yashoboye kubona umwanya wo kuryama adashobora kubura ibitotsi, ariko na none agaragaza ko uwo mwanya ushobora kuboneka gake. Ibi Perezida Kagame yabivuze asubiza ikibazo yari abajijwe n’umunyamakuru mu kiganiro agirana n’abanyamakuru buri kwezi cyabereye muri Village Urugwiro ku wa 24 Kamena 2009.

Ubwo umunyamakuru yifuzaga kumenya niba hari ikibazo gishobora kuba kimuraza rwa ntambi nk’Umukuru w’Igihugu kimaze igihe gito kivuye mu marorerwa ya Jenoside yagize ati “ikibazo si ibitotsi, ahubwo umwanya wo kuryama ni wo ujya uba ikibazo n’aho ubundi iyo nawubonye ndasinzira”

Muri iki kiganiro cyamaze amasaha agera kuri ane, mu bibazo byakunze kugarukwaho n’abanyamakuru harimo icy’abanyereza umutungo wa Leta, igihano cyabo kikaba gufungwa gusa bakaba bashobora gufungurwa bakanongera gukoresha umutungo banyereje. Aha Umukuru w’Igihugu asanga ibyagabanya kunyereza no kwiba umutungo wa Leta ari ukurushaho kuremereza ibihano n’ibyo batwaye bikagaruzwa.

Perezida Kagame wemeza ko mu banyereza umutungo wa Leta harimo n’abayobozi, agaragaza bumwe mu buryo bwo guhangana na byo burimo kugarura ibyo bibye no gutanga ibihano biruse ibitangwa, kurwanya ibyagizwe umugenzo haba mu butabera  buhanisha ibihano bito, mu mikoro make y’igihugu baba bihaye. Umugenzo wo gutanga ibihano by’igifungo cy’amezi 6 cyangwa se 8, ngo byabyaye undi mugenzo wo guhitamo kumara igihe gito muri gereza, umuntu akavamo akoresha agatubutse mu kwiyondora no kwikorera imishinga, bityo kwicara muri gereza bikaba bisa n’ibyabaye umwuga. Gufungwa amezi 6 cyangwa 8 umuntu akavamo yitungiye amafaranga y’u Rwanda 300.000.000 cyangwa se 600.000.000 na yo yaba “business” nk’izindi.

N’ubwo ubushobozi bukiri buke mu kubona ibimenyetso bifatika, gukurikirana abanyereza umutungo wa Leta ntibizahagarara kandi nta rwego bitazageraho.

Ku bibwira ko gufunga abiba umutungo wa rubanda bishobora gutera ikibazo, Perezida Paul Kagame yabakuriye inzira ku murima, agaragaza ko nta kibazo byatera, kandi ko abatekereza batyo baba batarigishijwe n’amateka nyuma y’imyaka 15, Abanyarwanda bibohoye ingoma y’igitugu, ko hari ibibazo u Rwanda rwikuyemo, bigereranijwe no gushyira muri za gereza abanyereza umutungo wa Leta, bihinduka nk’ubusa.

N’ubwo uko ibihe byiyongera abajura b’ibya rubanda bagenda biyongera, ariko “baguma ari ubusa, n’abandi babyumvireho.” Ku bemera ko bishobora kuba ikibazo, Umukuru w’Igihugu, asanga ari nta bandi uretse abashaka ko izo nyungu zo mu bujura zibageraho.

Perezida Kagame kandi yanenze itangazamakuru ku bijyanye no kurwanya ruswa agaragaza ko ritaragira uruhare rugaragara uko bikwiye kandi ko hari n’ibitangazwa bidasangwamo ibimenyetso bifatika, ku ruhande rw’abakora umwuga ushyirwa mu butegetsi bwa kane.

Kutagera ku makuru kw’abanyamakuru, bamwe bavuga ko bimirwa, Perezida Kagame yagaragaje ko inzego zashyizweho mu itangazamakuru zifatanije na Minisiteri y’Itangazamakuru zikwiye kuzabyigira hamwe niba koko hari inzitizi ku buryo hari n’uwakwitwaza ko atagukunda akabangamira uburenganzira bw’umunyamakuru ku murimo we,ibyo bikaba bidakwiye kubaho, ariko anagaragaza ko atari hose cyangwa igihe cyose umuntu abona amakuru.

Abajijwe ikibazo cy’ahantu hamwe na hamwe abana bakigira munsi y’ibiti, Perezida Kagame yerekanye ko na we ahora yibaza icyo kibazo, kandi ko ari ikintu bakunze kuganiraho, ariko icyo azi ni uko hari amafaranga agenerwa kubaka amashuri akajyanwa mu bindi birimo no kuyanyereza. Yunganira Perezida Kagame kuri iki kibazo, Minisitiri Protais Musoni yerekanye aho bageze mu kugikemura, ariko mu bubatsi na bo ikibazo cyo kutarangiza inyubako na byo ntibiracika.

Perezida wa Repubulika avuga ku kibazo cy’abaturage bahagaritswe guhinga ahari mu ishyamba kimeza rya Gishwati, ku bagomba kuba baravanywemo, n’abari kugumamo, ariko za Minisiteri zibishinzwe ntizibe zarabishyize mu bikorwa, izo ni zo ashyiraho ikibazo yerekana ko abaturage na bo batakoze ibyo basabwaga.

Perezida Kagame kandi yanakiriye icyifuzo cy’abanyamakuru biga mu ishuri ry’itangazamakuru (Great Lakes Media Centre) ryubatswe ku nkunga ye bifuza ko bakwiga kugera ku rwego rw’icyiciro cya kabiri aho kuba icya mbere, aha akaba yarasabye inzego zibifite mu nshingano zirimo na Minisiteri kubikurikirana bikaba byakorwa.

 

 http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=254&article=7513

Posté par rwandaise.com