Minisitiri Habineza Joseph ufite Umuco na Siporo mu nshingano se(Foto:Imvaho Nshya)

Twagira Wilson
Minisitiri Habineza Joseph ufite Umuco na Siporo mu nshingano ze atangaza byinshi byagezweho ku nshuro ya 15 u Rwanda rwibohoye bitikoze kuko ari Abanyarwanda ubwabo babigizemo uruhare, buri wese akaba akwiriye gukomerezaho kugira ngo intambwe yagezweho itazasubira inyuma. Ibyo Minisitiri Habineza yabitubwiye mu kiganiro twagiranye kuri terefone mu gihe u Rwanda rwitegura kwizihiza isabukuru yo kwibohoza ku nshuro ya 15 izaba ku ya 4 Nyakanga 2009 ikazaba ifite insanganyamatsiko igira iti “Munyarwanda wese komeza imihigo yo kwibohora twubaka igihugu”. Ku bijyanye no kwibohora mu nzego zitandukanye Minisitiri w’Umuco yavuze ko umwihariko wagaragariye mu rwego rw’umutekano, ubukungu n’ibindi.  Kuri iyo ngingo atanga ingero z’uko ubu u Rwanda ari cyimwe mu bihugu byo ku mugabane w’isi bifite umutekano usesuye, aho Abanyarwanda bakora imirimo yabo ijoro n’amanywa nta cyibahungabanyije.  Ati “ si Abanyarwanda gusa kuko n’abanyamahanga barutambagira ntacyo bikanga”. Mu rwego rw’ubukungu, Minisitiri Habineza yasobanuye ko nyuma ya jenoside yo muri 1994 hari byinshi byangiritse nk’ibikorwa remezo amashuri, amavuriro, imihanda n’ibindi avuga ko nyuma y’imyaka 15 hari ingero zifatika zigaragarira buri wese ko hari icyakozwe mu kubaka igihugu bijyanye n’iterambere Abanyarwanda benshi bari bakeneye.

Kwibohora bizaba mu rwego rw’Akagari
Ku byerekeranye n’umunsi wo kwibohora nyirizina naho uzabera, Minisitiri Habineza yasobanuye ko uzizihirizwa i Kigali, aboneraho gusaba buri Munyarwanda wese kuzitabira ibiganiro bitegura uwo munsi bizatangira kubera ku rwego rwa buri Kagari ku ya 28 Kamena 2009. Umuhanzi Kalisa Rugano uri muri Komite itegura imigendekere myiza ijyanye n’umunsi wo kwibohora yabwiye Imvaho Nshya ko hari bamwe mu bahanzi bagize uruhare mu gushishikariza Abanyarwanda gushyigikira urugamba rwo kubohora igihugu cyabo. Muri abo bahanzi, avuga Kayirebwa, Kamariza wari mu Itorero “Imanzi” n’abandi, cyane ko ngo bari muri bamwe batumye impamvu Abanyarwanda bafashe iya mbere mu kubohora igihugu cyabo irushaho kumenyakana haba mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.

Bazarata Abanyarwanda babaye intwari
Ku bahanzi ba cyera barangwaga n’ibikorwa byo gusingiza no kurata ubuyobozi bwahozeho bwashyize imbere umuco wo guhembera amacakubiri, igitugu n’inzangano bitanya Abanyarwanda, umuhanzi Rugano Kalisa asanga igihe u Rwanda rugezemo bagiye kugaragaza itandukanyirizo, barata ibikorwa byaranze Abanyarwanda babaye intwari, bitanga mu kubohora igihugu cyabo cyaranzwe n’umwiryane igihe kirekire. Tuyizere Parfait ni umuturage wo mu kagari ka Giti mu Karere ka Gicumbi twaravuganye, nawe atubwira ko nyuma y’imyaka 15 u Rwanda rwibohoye ubuyobozi bw’igitugu, ubu, baryama bagasinzira.  Yakomeje agira ati “Ubu noneho n’abana bacu biga mu mashuri amwe bagahabwa amahirwe angana nta busumbane cyangwa iringaniza rishingiye ku bwoko runaka cyangwa Akarere umuntu akomokamo”.

 

 http://www.orinfor.gov.rw/Imvahonshya.htm

Posté par rwandaises.com