http://www.orinfor.gov.rw/images/content/Umuganda%20Maurice.jpgNyuma y’umuganda wabaye kuri uyu wa gatandatu abanyamuryango ba FPR Inkotanyi batoye abiyamamarije umwanya wa prezida wa republika ku rwego rw’umudugudu n’urwego rw’akagari.Nkuko biteganywa n’amabwiriza y’uwo muryango wa FPR inkotanyi ,ku rwego rw’umudugudu habaye amatora ku buryo butaziguye naho ku rwego rw’akagari haba amatora  aziguye azakomereza ku rwego rw’umurenge akarere n’intara.Ayo matora akaba avugwa ko yagenze neza.

Ayo matora yo gohatanira uzahagararira  umuryango FPR Inkotanyi ku mwanya wa Prezida wa Republika mu ruhando rw’amashyaka meshi yari afite amabwiriza agaragaza ukwishyira ukizana kw’abanyamuryango guhatanira uwo mwanya.Ku rwego rw’umudugudu,Ingingo ya mbere yayo mabwiriza ivuga ko candidature zitangwa ku munsi w’itora imbere y’inteko itora,buri munyamuryango akaba afite uburenganzira bwo kwiyamamaza mu mudugudu uwo ariwe wese cyangwa kwamamaza undi munyamuryango uwo ariwe wese aho yaba atuye hose mu gihugu yujuje ibisabwa.Ingingo zivuga ku bemerewe gutorwa zisaba ko uwiyamamaza agomba kuba umunyamuryango ,akaba afite nibura imyaka 35 y’amavuko,kuba ababyeyi be bafite ubwenegihugu bw’umunyarwanda w’inkomoko ,kuba azi gusoma no kwandika,kuba abonwaho ubushishozi ukuri n’ubuhanga,kuba akorana ubwigenge imirimo ashingwa,kuba atarigeze ahanishwa igihano igihano kiri hejuru y’amezi 6.Ikindi ni uko atarambuwe n’inkiko uburenganzira bwo gutora no kuba atarakatiwe n’urukiko gacaca.

Aho Radio Rwanda yasuye bwa mbere hari mu karari Kiyovu aho prezida wa republika Paul Kagame yahatanye n’undi munyamuryango wa FPR Inkotanyi Muyango Deo.Paul Kagame akaba yabonye amajwi 117 ku 121 bingana na 93.1 ku ijana naho Muyango Deo abona amajwi 3 ku 121 bingana na 2.5 ku ijana.Uku niko amajwi yatangajwe. Igikorwa cy’amatora y’uzahagararira umuryango wa FPR Inkotanyi ku mwanya wa  Prezida wa Republijka tariki 9 z’ukwa 8 muri uyu mwaka ejo kizakomereza  ku murenge akaba agomba kuba aziguye akazakomereza mu turere mu  ntara no mu rwego rw’igihugu.

John Gakuba

http://www.orinfor.gov.rw/printmedia/topstory.php?id=317

Posté par rwandaises.com