Perezida wa Ibuka, Théodore Simburudari yahakanye ko nta mukozi wo muri Ibuka ufunzwe (Foto / Arishive)

Egide Kayiranga

KIGALI – Ubushinjacyaha buratangaza ko bwataye muri yombi abari abayobozi 3 ba Ibuka, umuryango uharanira inyungu z’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi, abo bayobozi bakaba bakurikiranyweho ibyaha byo kunyereza amafaranga yari agenewe gutera inkunga imishinga y’abatsice ku icumu rya Jenoside batishoboye.

Ku wa 23 Mata 2010 mu kiganiro kuri telefone, Umushinjacyaha Mukuru Wungirije, Hitiyaremye Alphonse, yatangarije ikinyamakuru Izuba Rirashe ko abo bayobozi ari Bénoît Kaboyi wahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Ibuka, Ahishakiye Naftal wari ushinzwe imishinga na Nsengiyumva Emmanuel wari ushinzwe imari n’ubutegetsi.

Hitiyaremye Alphonse akomeza avuga ko bashinjwa kuba baranyereje amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni 400. Yagize ati “batawe muri yombi nyuma y’aho hashyiriweho itsinda ryo kugenzura umutungo, igenzura risanga hari ibidasobanutse mu mikoreshereze y’amafaranga ari na byo byatumye batabwa muri yombi kugira ngo babisobanure ndetse hanakomeze gukorwa iperereza”.

Anemeza ko kandi hari abantu benshi bari muri iyo dosiye ariko ko iperereza rigikorwa na bo bakaba bazatabwa muri yombi, aha akaba yaratanze urugero rwa Mukaremera Marie Ange wakoraga mu ishami ry’imishinga muri Ibuka na we waje gutabwa muri yombi, ariko akaza kurekurwa by’agateganyo.

Hitiyaremye yongeyeho ati “mu gihe cya vuba barashyikirizwa inkiko kugira ngo bisobanure kuri ibyo byaha bashinjwa”.

Ikinyamakuru Izuba Rirashe kandi cyavuganye n’Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, Supt Eric Kayiranga, na we yemeza abo bahoze ari abakozi muri Ibuka barangije gukorerwa amadosiye akaba yaranoherejwe mu Bushinjacyaha, yongeraho ko batawe muri yombi ku wa 18 Mata 2010.

Perezida wa Ibuka Simburudari Théodore we aganira n’ikinyamakuru Izuba Rirashe kuri telefone yavuze ko atazi ayo makuru, yongeraho ko nta muyobozi n’umwe wa Ibuka ufunzwe kandi ko nta kindi yakongeraho.

Kaboyi Benoit na Mukaremera Marie Ange kuva muri Gashyantare 2010 bari barahagaritswe ku mirimo yabo bakekwaho gucunga nabi umutungo, ariko nyuma baza gusubizwa mu kazi.

 

http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=385&article=13823

Posté par rwandaises.com