Ihuriro by’abanyarwanda baba mu mahanga (DIASPORA NYARWANDA) rimaze  gutangiza umushinga wishwe BYE BYE Nyakatsi. Gutangiza uyu munshinga byabereye kuri uyu wa gatandatu mu karere ka Bugesera ahakusanyijwe inkunga y’amafaranga ndetse n’ibindi bikoresho bihabwa agaciro k’amafaranga y’u Rwanda miliyoni  64. Umunyamabanga mukuru wa diaspora Dr Ismael Buchanan yatangarije Radio Rwanda ko aho mu Bugesera bazahubaka amazu 504, asobanura ko kiriya gikorwa bagitekerejeho mu mpera z’umwaka ushize ubwo bamwe mubagize diaspora nyarwanda basuraga akarere ka Bugesera bagasanga hari abagituye muri nyakatsi
Muri iki gikorwa cyo gukusanya inkunga cyabereye mu karere ka Bugesera hahise hatangwa amafaranga y’u Rwanda miliyoni 8,  hiyongeraho n’amazu12 azubakwa  ku buntu na sosiyete Road Star y’abanyamerika ifite isoko ryo kubaka ayo mazu. Hari kandi n’abandi bantu cyangwa se imiryango bemeye gutanga inkunga.
Uyu mushinga wo kubaka amazu 504 uzatwara miliyari ebyeri n’igice. Diaspora nyarwanda itangaza ko mu mwaka utaha aya mazu azaba yuzuye.
Umushinga Bye bye Nyakatsi wa diaspora nyarwanda watangiriye mu karere ka Bugesera  karangwamo nyakatsi nyinshi aho muri nyakatsi 65000 ziri mu Rwanda rwose izigera hafi ku bihumbi bibiri ziri muri ako karere konyine bitewe n’amateka ako karere kanyuzemo.
Umuyobozi w’ako karere Rwagaju Louis yibukije ko Bugesera ari akarere ubutegetsi bwabanje bwagiye buciramo abatutsi ngo bazicwe.

Akimana Latifat

http://www.orinfor.gov.rw/printmedia/topstory.php?id=318

Posté par rwandaises.com