Senateri Uwizeyimana Evode yavuze ko abiyita ko barwanya Leta y’u Rwanda babinyujije mu mashyirahamwe bashinze badakwiye kwitwa ko ari amashyaka ahubwo ari ‘Amashyirahamwe y’abantu biterera inkuru gusa’.

Muri ayo mashyirahamwe ahora agambiriye guhungabanya umutekano no guhekura Urwababyaye harimo RDI-Rwanda rya Twagiramungu Faustin, Ihuriro rya MRCD rya Paul Rusesabagina ukurikiranywe n’Ubutabera bw’u Rwanda, RNC ya Kayumba Nyamwasa n’andi atandukanye.

Nka Padiri Nahimana Thomas muri Gashyantare 2017, abinyujije mu cyo yise Ishema Party, yashyizeho abagize guverinoma yise ko ikorera mu buhungiro ndetse ahita ayibera perezida.

Abenshi mu bayobozi n’abayoboke b’aya mashyirahamwe bakorera ku mbuga nkoranyambaga bakwirakwiza ibitekerezo byabo bigamije kuyobya ababakurikira.

Muri Gicurasi 2019, ubwo yari yasuye abaturage bo mu Majyaruguru, Perezida Kagame yavuze ko “N’abo bose mwumva ku maradio no kuri internet, bariya ntibazi ibyo bavuga, ntibazi ibyo bakinisha.”

Yakomeje agira ati “Babivuga bibwira ko bari kure…koko bari kure y’umuriro, ariko umunsi wegereye umuriro uzakotsa. Iki ni igihe cyo gushaka amahoro ku neza cyangwa ku bundi buryo.”

Senateri Uwizeyimana mu kiganiro yagiranye na One Nation Radio, yavuze abo bantu badakwiye gutesha abantu umwanya, kuko uretse kuba atari amashyaka yemewe n’amategeko nta n’impamvu n’imwe igaragara bafite yo gushinga ayo mashyirahamwe bo bita ‘Amashyaka atavuga rumwe n’Ubutegetsi bw’u Rwanda’.

Kuki abenshi baje nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi?

Abenshi mu biyita ko batavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda, bavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse benshi muri bo bayigizemo uruhare.

Uwizeyimana yavuze ko abo bantu yise ‘Amashyirahamwe y’abiterera inkuru’, yabashyira mu byiciro bine birimo icy’abafite ingengabitekerezo n’umurongo wa Parmehutu [Ishyaka ryayoboye igihugu ku gihe cya Kayibanda Grégoire].

Icya kabiri ni icy’abantu bari ku butegetsi mu gihe cya MRND [aba ni abateguye Jenoside yakorewe Abatutsi banayishyira mu bikorwa ndetse na bamwe mu babakomokaho], bakomeje kwizera ko izagaruka ku butegetsi.

Ikindi cyiciro ni icy’abantu bakunze kwitwa ‘Ibigarasha’ biganjemo abahoze muri FPR Inkotanyi bataye umurongo, ndetse n’icyiciro cya kane asanga gikwiye gutabarwa kuko ari abana bavuka muri ibyo byiciro bitatu.

Yakomeje agira ati “Impamvu mvuga ko abo bana bakwiye kwitabwaho ni uko ari abana ushobora gusanga ari abagizweho ingaruka n’amateka cyangwa izo ngengabitekerezo zajyanye igihugu muri Jenoside n’amacakubiri y’urudaca kuko ntabwo ingengabitekerezo ari ikintu gitangwa n’umuryango.”

“Ikindi muri ibi byiciro byose, impamvu ubona ari ubudumbidumbi bwinshi, ni uko usanga aba bantu na bo ubwabo badashobora kumvikana.”

Politiki yabo ni ’Nguriza ngusengerere!’

Uwizeyimana yavuze ko aba biyita ko barwanya u Rwanda usanga badafite imirongo ya politiki ifatika, ahubwo bari mu rugamba rumeze nko kwiyahura cyangwa kurota.

Yagize ati “Nta muntu n’umwe urumva akubwira ati, dore uko ngeze ku butegetsi nakemura ikibazo cy’ireme ry’uburezi, dore uko nazahura ubukungu bw’igihugu cyangwa uko ubukungu bwatera imbere, nkazamura inganda tukongera ibyoherezwa mu mahanga, uko nahanga imirimo mishya n’ibindi.”

“Ibyo bintu nta muntu n’umwe uzumva abivuga ahubwo impamvu aba bantu urugamba rwabo rudashoboka rwaba urw’amagambo cyangwa urw’amasasu narwo badashoboye, rumeze nko kwiyahura cyangwa kurota, usanga biterwa nuko ni abantu ibyo barimo atari politiki ahubwo ari inzangano.”

Yavuze kandi ko usanga iyo uganiriye n’aba bantu akenshi baba badafite imirongo ya politiki bagenderaho, ahubwo icyo bifitemo ari uko banga Perezida Kagame cyangwa FPR Inkotanyi gusa.

Muri Gicurasi 2012, nibwo nyakwigendera Inyumba Aloysia ubwo yari yagiye muri Canada, ahura na Uwizeyimana amushishikariza gutaha mu Rwanda ariko ngo mbere yo guhura na we Twagiramungu yari yamubijije guhura n’abantu b’Inkotanyi.

Ati “Hanyuma ndamubwira nti ese wowe Inkotanyi mu 1992, ujya guhura nazo i Bruxelles urwo ruhushya warusabye nde? Ku buryo umuntu nka Twagiramungu ntiyari akwiye kumfata ngo atwite abagambanyi ngo ni uko twahuye n’Inkotanyi.”

Uwizeyimana avuga ko ibyo bintu bigaragaza abantu bahura bataziranye, bagashinga ikintu kitagira umurongo ngenderwaho.

Evode Uwizeyimana yagarutse mu Rwanda avuye muri Canada mu mwaka wa 2014. Icyo gihe mu kiganiro n’abanyamakuru yavuze ko yaje gutanga umusanzu we mu kubaka igihugu.

Ntabwo bateze kumvikana ubwabo

Senateri Uwizeyimana avuga ko ari abantu bameze nk’abashinze ikimina kuko politiki bakora ishingiye ku kubeshya ku buryo kubona abantu babakurikira bisa n’ibidashoboka.

Ati “Ujya wumva rimwe na rimwe ngo ibintu byasandaye, bagapfa amoko, bagapfa amafaranga n’ibindi. Ni abantu bishingiye ikimina, rimwe na rimwe ngo bashaka gukuraho Leta. Ntabwo ntekereza ko abo bantu bakwiye no gutesha abantu umwanya.”

Ikindi Uwizeyimana asanga gituma batumvikana ngo ni uko iyo batekereje gushinga cyangwa gutangiza nk’ishyaka, buri wese aba ashaka kuba umuyobozi ku buryo hari abangirwa bagahitamo kubisenya.

Mu Ukuboza 2010, Twagiramungu yatumiwe mu nama ya mbere yashyiragaho ishyaka rya RNC ndetse ba Karegeya bari bamubeshye ko ariwe ugomba kuba umuyobozi waryo ahageze ibintu birahinduka.

Ati “Yarahageze [Twagiramungu] ibintu birahinduka ahita abivamo, bayishinze tariki 10 Ukuboza, na we ahita atangiza irye, mu rukerera rwa tariki 11 Ukuboza ni bwo nabonye igitangazo kivuga ko havutse ishyaka ryitwa ‘Rwandan Dream Initiative’, bagenzi banjye twari kumwe baravuga bati ibi ni ibiki? Mwabimenye? Baza kubidusobanurira nyuma.”

Yakomeje agira ati “Aho ni naho amakimbirane yatangiriye uretse ko twicecekeye tugakomeza kumwubaha nk’umusaza cyangwa umuntu mukuru. Wagendaga uganira n’abantu benshi ugasanga bafite impamvu zidahura.”

Uwizeyimana avuga kandi ko kuba abantu bafite impamvu zitumvikana ari naho yageze amaze kubasoma mu mutwe akabona hari aho atagomba kurenga.

Ati “Ariko ikigaragara cyo ni uko ibintu byo kuvuga ngo abantu barakora oposiziyo, barakuraho ubutegetsi, barabukuriraho kuri internet, rwose ibyo bintu ni ukwiganirira, ntabwo twabuza Abanyarwanda kuganira no gutera inkuru. Ibyo mujye mubifata nk’amashyirahamwe yo gutera inkuru.”

https://

Senateri Uwizeyimana yavuze ko abarwanya Leta y’u Rwanda nta murongo uhamye bafite w’icyo bashaka n’icyo banenga

Yanditswe na Kuya 15 Gashyantare 2021

https://www.igihe.com/amakuru