Ambasaderi wa USA mu Rwanda Bwana Stuart Symington(ibumoso), hamwe na Ntare Simon uyobora WE-ACTx Rwanda(Foto:Kayira E.)

Kayira Etienne

Umuryango mpuzamahanga ushinzwe kurwanya icyorezo cya SIDA, ishami ryo mu Rwanda wizihije umunsi wahariwe umwana w’Umunyafurika. Uwo munsi wizihizwa buri mwaka ku itariki ya 16 Kamena, ukaba warashyizweho n’Umuryango uhuriwemo n’ibihugu by’Afurika ukitwa OUA ( Organisation de l’Untié Africaine). Igitekerezo cyo kwizihiza umunsi w’umwana w’Umunyafurika cyakomotse ku rupfu rw’abana b’abirabura bo muri Afurika y’Epfo biciwe mu myigaragambyo yo guharanira uburenganzira bwabo mu Mujyi wa Soweto ku wa 16/06/1976. Umuryango WE-ACTX ishami ryo mu Rwanda nkuko byatangajwe n’Umuyobozi wawo, Bwana Simon Ntare, washimishijwe no gusabana n’abana b’impfubyi za SIDA kugira ngo babagaragarize ko igihugu cyabo cy’u Rwanda kizirikana uburenganzira bwabo. Umuryango WE-ACTX ufite gahunda y’umwihariko yo kwita ku bana babana n’ubwandu bwa virusi itera SIDA, aho abana bageze igihe cyo gufata imiti bayihabwa kandi bakanakurikiranirwa mu miryango barererwamo ndetse abakennye bakishyurirwa. Umwihariko ni uko ngo abo bana bashyirwa mu matsinda no mu byiciro bikurikiranye n’imyaka yabo cyangwa n’urwego rw’uburwayi bagezemo bityo ngo bakagirwa inama zinyuranye zibaremamo icyizere cyo kubaho.

Ubwo bujyanama kuri abo bana b’impfubyi za SIDA n’ababana n’ubwandu butuma bagira ubuzima bwiza dore ko banahabwa amafunguro yuzuye intungamubiri. Kubera kwitabwaho n’ubuyobozi bw’uwo muryango ufite icyicaro gikuru muri Amerika, abo bana b’Abanyarwanda barakeye kandi bafite ubuzima bwiza ku buryo, hatagize ukubwira ko harimo abanduye utabimenya. Abo bana bakabakaba igihumbi (1.000), muri ibyo birori berekanye imikino inyuranye, kubyina no gutamba ingoma, imivugo ndetse n’indirimbo dore ko harimo n’umaze kuba umuhanzi ukomeye. Muri ibyo birori byo kwizihiza umunsi w’umwana w’umunyafurika, WE-ACTX Rwanda yatanze ibihembo ku bana barushije abandi gutsinda amasomo mu bigo by’amashuri bigamo. Ibyo birori byitabiriwe kandi na Bwana Stuart Symington, Ambasaderi wa Leta zunze Ubumwe z’Amerika mu Rwanda. Uyu mushyitsi w’imena yabwiye abari aho ko gutegurira abana bafite ibibazo umunsi mukuru nk’uwo ngo bigaragaza uburyo igihugu cy’u Rwanda giha agaciro uburenganzira bw’abana bose muri rusange. Yakomeje avuga ko urwo rubyiruko rw’abakobwa n’abahungu ari urumuri rw’u Rwanda rw’ejo hazaza. Ngo niyo mpamvu  igihugu cye cy’Amerika kitazahwema gushyigikira ibikorwa byose biteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

Bafite icyizere cy’ejo hazaza

Dr Mardge Cohen, Umuyobozi  ukuriye Serivisi y’Ubuvuzi muri WE-ACTX Rwanda, akaba ari nawe wayishyizeho, yavuze ko yishimira cyane uburyo abona abana bitaho bagenda bagarura icyizere cyo kubaho no kuzagira icyo bazamarira igihugu cyabo cy’u Rwanda. Dr Mardge Cohen, washimiwe cyane n’abafashe amagambo bose yagize ati « kwita ku mibereho myiza y’aba bana ni igikorwa gikomeye, kigaragaza kubaha uburenganzira bwabo bw’ibanze.  Kubishyurira amashuri, kubaha imiti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA no kubagenera ubujyanama buhoraho ni inkunga ikomeye ku mibereho y’abo bana bitabwaho n’umuryango wa WE-ACTX Rwanda ».Mu magambo yavugiwe muri ibyo birori byizihirijwe mu kigo cy’urubyiruko cya Kimisagara, basabye ababyeyi barera abo bana b’impfubyi kubafata kimwe nk’ababo bibyariye. Ariko banaboneyeho gusaba abagore n’abagabo babana n’ubwandu kudakomeza kubyara abana banduye, babingingira gukoresha agakingirizo mu gihe bakora imibonano mpuzabitsina. Bamwe mu bana twavuganye bagize bati « turashimira cyane gahunda za Leta y’ubumwe bw’Abanyarwanda zo guha ijambo umwana w’Umunyarwanda ». Urwo rubyiruko rwashimiye byimazeyo umuryango WE-ACTX kubera ko wabagobotse mu bihe bikomeye bahuye nabyo, ariko muri iki gihe bakaba basanga bashobora kuramba kimwe n’abandi bana batabana n’ubwandu bwa virusi itera SIDA.

 

Copyright © ORINFOR 2009 Designed and maintained by ORINFOR IT Team. Imvaho Nshya

Posté par rwandaises.com