U Rwanda rwiyemeje kuzana umwanya mwiza mu marushanwa Nyafurika ya Basket-Ball azaba uyu mwaka, ibyo akaba aribyo byatumye urugaga rwa Basket rufata icyemezo cyo gutangiza imyiteguro hakiri kare.

Ikipe y’abagabo izatangira imyitozo yayo kuri iki cyumweru n’umutoza wayo Vaceslav Kavedzija.

Amarashunwa azabera muri Libiya kuva ku itariki ya 5 kugeza ku ya 15 Kanama 2009.

Mu rwego rwo gushyira amahirwe yose ku ruhande rw’ikipe ye, Kavedzija yahisemo guhamagara abakinnyi bakinira hanze y’u Rwanda rugikubita.

Umuyobozi wa Ferwaba, Salongo Kalisa, yatangaje ko “Uretse Robert Thompson na Hamza Ruhezamihigo, abandi bakinnyi bose bazaba bageze mu gihugu mbere y’impera y’ukwezi kwa Kamena.”

U Rwanda rwagiye bwa mbere muri aya marushanwa mu mwaka wa 2007, aho rwarangije ku mwanya wa 12.

Nyamara, Kalisa avuga ko imyiteguro nitangira kare hakanatoranywa abakinnyi beza, nta cyabuza u Rwanda kuza mu myanya umunani ya mbere.

Yakomeje ati “Kubera gutangira imyiteguro mbere n’abakinnyi dufite, tugomba byibuze kugera muri ¼ cy’aya marushanwa. Nibitaba ibyo tuzaba twakoze nabi.”

Angola yegukanye igikombe muri 2007 nayo yatangiye imyiteguro kugira ngo igerageze kuba yakongera gutahana igikombe ku nshuro ya 10. Ibyo bikaba kandi biherutse kwemezwa n’umutoza wayo, Luís Magalhães, ukomoka muri Porutigali, wabwiye umurongo wa Interineti w »urugaga Nyafurika rwa Basket Ball (FIBA Africa) ko we n’abakinnyi be 18 bafite ubushobozi bwo kugitahana.

Ibihugu bitatu bizaba ibya mbere muri aya marushanwa, bizajya guhagararira Afurika mu gikombe cy’isi cya Basket-Ball kizabera muri Turukiya.

Ibihugu bizitabira aya marushanwa ni: Libiya (izakira imikino), Angola (ifite igikombe), Kameruni (yabaye iya kabiri ubushize), Kapu Veri (yabaye iya gatatu)na Tuniziya na Maroke (Zone I).

Harimo kandi: Mali (Zone 2), Nijeriya & KOte d’Ivuwari (Zone 3), Sentarafurika & Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo (Zone 4), Misiri & Rwanda (Zone 5), Mozambike (Zone 6), Afurika y’Epfo & Senegali.

 

 http://www.rwandagateway.org/article.php3?id_article=11481

Posté  par rwandaises.com