Thadeo Gatabazi

Nyuma yo kwakira intumwa z’Umuryango Mpuzamahanga w’Itumanaho mu biro bye, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ku wa 18 Kamena 2009 yakiriye itsinda ry’intumwa 8 zari ziturutse muri Koreya y’Amajyepfo mu rwego rwo kumugezaho raporo y’ubushakashatsi yakozwe n’ikigo cya Koreya y’Amajyepfo cy’umurongo w’iterambere ku bufatanye n’Ibiro bya Perezida wa Repubulika.

Mu kiganiro na Dongwon Ahn, Umuyobozi wungirije w’ishami ry’Ikigo Mpuzamahanga cy’Ubutwererane cya Koreya (Korean International Cooperation Agency) akaba ari na we wari uyoboye izo ntumwa, yavuze ko iyo raporo y’ubushakashatsi bayikoze bafatanyije na Leta y’u Rwanda, ibyo bikaba byaremejwe muri Nyakanga 2008, hagamijwe kongerera ubushobozi ibigo by’ingenzi mu Rwanda.

Dongwon yagize ati “ubushakashatsi twakoze hamwe na Leta y’u Rwanda ku bijyanye n’ibigo by’ingenzi byo kongerera ubushobozi, twifuje kubigaragariza Perezida wa Repubulika n’Abanyarwanda muri raporo ikubiyemo ibyabuvuyemo”
Yongeyeho ko ibigo bya ngombwa 5 byasuwe ari ibifite ibikora by’ubuhinzi n’ubworozi, ingufu, imyuga itandukanye, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ibindi bizafasha mu nzira y’Icyerekezo 2020.

Dongwon yakomeje avuga ko ubwo bushakashatsi bwakozwe hagamijwe kuzamura ubukungu no kwishobora ku ruhande rwa Leta y’u Rwanda cyane hifuzwa ko mu myaka 40 Abanyarwanda bazaba bamaze kujya mu murongo ugaragara w’iterambere kimwe n’ibindi bihugu byo ku isi, rutakibarirwa mu bihugu bikennye. Yagize kandi ati “mu bushakashatsi ahanini twibanze ku bikorwa byazamura u Rwanda mu bukungu nibura mu myaka 40 Abanyarwanda bose bakazaba bafite umurongo uhamye w’iterambere”

Jean Paul Kimonyo, Umuyobozi ushinzwe ishami rishinzwe ingamba na politiki (Strategy and Policy Unit) mu Biro bya Perezida wa Repubulika, yavuze ko uretse ubwo bushakashatsi bwakozwe n’Abanyakoreya hari n’ibindi byinshi bazafashamo u Rwanda, bimwe muri byo hakaba harimo gutunganya neza ikigo cy’ikoranabuhanga mu itumanaho cyo kuri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, gutanga buruse ku banyeshuri bajya kwiga amasomo ajyanye n’itumanaho muri Koreya y’Amajyepfo, gutanga amahugurwa n’ibijyanye no kongera ubumenyi.

Kuri uwo munsi kandi Perezida Paul Kagame yakiriye Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’Itumanaho, Dr Hamadoun Touré, aherekejwe na Prof. Jean Pierre Onvehoun Ezin akaba na Komiseri w’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika (AU) ushinzwe abakozi, ubumenyi n’ikoranabuhanga, basabye Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, kuzitabira no kubafasha gutegura inama nkuru y’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika izaba muri Mutarama 2010, iyo nama ikazibanda ku ikoranabuhanga mu itumanaho.

Nk’uko yabitangarije abanyamakuru nyuma yo kuganira na Perezida wa Repubulika, Dr Hamadoun Touré, yavuze ko mu rwego rwo gushimangira ingufu mu ikoranabuhanga ku mugabane w’Afurika n’u Rwanda rurimo, uwo muryango wahisemo guhamagaza inama nkuru y’ibihugu izibanda ku ikoranabuhanga mu itumanaho, akaba ari muri urwo rwego bifuje gusaba Perezida wa Repubulika kuzatanga inkunga ye mu itegurwa ryayo ndetse akazanayitabira ati “inama zikomeye zirakenewe kugira ngo twongere umubare w’abakoresha ikoranabuhanga mu itumanaho ku isi ndetse twifuza kuva ku mubare wa miliyari 1.6 w’abakoresha Interineti ku isi”.

Dr Touré yavuze ko basuye ibikorwa by’ikoranabuhanga bitandukanye bigera kuri 5 harimo Ishuri Rikuru ry’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga rya Kigali (KIST), Ikigo cy’Igihugu cy’Irangamuntu, ibigo by’amashuri bitandukanye aho yagiye abona abanyeshuri benshi bafite ubumenyi buhanitse mu ikoranabuhanga.

Prof. Romain Murenzi, Minisitiri ushinzwe ubumenyi n’ikoranabuhanga muri Perezidansi ya Repubulika, yatangaje ko ibyo abo bashyitsi basabye Perezida yabibemereye kuko ibizava muri iyo nama bizaba bifite akamaro kanini, by’umwihariko mu gushyira u Rwanda ku mwanya wa mbere mu ikoranabuhanga.

Posté par rwandaises.com