Impuguke mu bya gisirikare bari mu nama ibanziriza iy’abakuru b’ingabo i Goma (Foto / R. Mugabe)

Kizza E. Bishumba na Sebuharara Sylidio

FDLR na FNL zigiye gufatirwa ibyemezo bidasanzwe

Kuva ku wa 17 Nyakanga 2009 mu mujyi wa Goma mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokorasi ya Kongo (RDC) harabera inama ihuza Abaminisitiri n’abakuru b’ingabo bo mu bihugu 3 bigize umuryango w’Ubukungu w’Ibihugu bituruye Ibiyaga Bigari (CEPGL: Communauté Economique des Pays des Grands Lacs) ari byo u Rwanda, Repubulika Iharanira Demokorasi ya Kongo n’u Burundi.

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Majoro Jill Rutaremara, mu kiganiro yagiranye  n’ikinyamakuru Izuba Rirashe kuri telefoni yavuze ko iyi nama yitezweho byinshi kuko ariyo ya mbere ihuje abayobozi b’ingabo mu bihugu bigize CPGL kuva Jenoside yakorewe abatutsi ibaye.

Ati “ndibaza ko hari byinshi byiza bizavugirwa muri iyi nama aho buri gihugu kizerekana ibyo cyagezeho mu kugarura umutekano”.

Urugero n’uburyo u Rwanda rufite umutekano usesuye ariko rukaba rugihangayikishijwe n’uko abarwanyi ba FDRL bashobora kuwuhungabanya ibi  bikaba bigomba gushakirwa igisubizo muri iyi nama.

Iyo nama yabanjirijwe n’iy’itsinda ry’impuguke mu bya gisirikare zo mu bihugu bigize CEPGL yabaye ku wa 16 Nyakanga 2009,aho zasuzumiye hamwe uko ibijyanye n’umutekano byifashe, ibyavuye muri iyo nama akaba ari byo bizarwaho n’Abaminisitiri n’Abakuru b’Ingabo mu nama yabo yo ku wa 17 Nyakanga 2009 kugira ngo hafatwe ingamba zihamye zo kwita ku mahoro n’umutekano mu Karere. Muri iyo nama kandi hazanavugwa ku kibazo cy’umutekano muke uterwa na FNL Palipehutu yo mu Burundi.

Umunyamabanga Mukuru w’Agateganyo wa CEPGL, Amabasaderi Gabriel Toy, yasabye izo mpuguke mu bya gisirikare kwigana ubushishozi ibibazo birebana n’umutekano kugira ngo bazabigaragarize Abaminisitiri bireba bityo babishakire umuti.

Ambasaderi Toy yaboneyeho gushima ibikorwa by’ubufatanye by’Ingabo za Kongo n’iza Monuc byiswe “Kimya II” byo guhiga no guhashya imitwe yitwaza intwaro muri RDC nka FDLR ikomeje guhungabanya umutekano w’Abanyekongo.

Iyi nama y’Abaminisitiri b’Ingabo ije ikurikira iy’abayobozi bakuru bashinzwe abinjira n’abasohoka muri CEPGL yabaye kuva ku wa 10 – 11 Kamena 2009, yemeje ko serivisi zo ku mipaka zajya zitangwa amasaha 24 kuri 24 kuva muri Nzeli 2009, urwandiko rw’abinjira n’abasohoka rumwe ku baturage ba CEPGL rwo rukazatangira gukoreshwa mu ntangiriro z’umwaka wa 2010.

 

 http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=264&article=7919

Posté par rwandaises.com