Inyandiko ntisaza koko! Nyuma y’imyaka itanu, Twagiramungu Faustin wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ariko ubu akaba arwanya ubutegetsi bwarwo, yibukijwe amagambo yavuze ashimagiza umutwe wa FDLR ko azawugwa inyuma mpaka.

Ku wa 12 Kanama 2014, Twagiramungu yagiye ku rukuta rwe rwa Facebook maze yandikaho amagambo agaragaza ko azagwa inyuma y’umutwe wa FDLR.

Icyo gihe yavugaga ko igihe cyose uyu mutwe uzaterwa, azazinga utwangushye nawe akajya ku rugamba kuwutabara. Icyo gihe yagize ati “FDLR niraswa, ntituzaba indorerezi, tuzayitabara”.

Muri iyi minsi uyu mutwe wugarijwe n’ikibatsi cy’amasasu y’Ingabo za FARDC ku buryo ejo bundi aha uwari Umuyobozi wayo Lieutenant General Sylvestre Mudacumura yiciwe mu gace ka Bwito mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Yishwe n’umutwe w’abasirikare badasanzwe ba FARDC wari wakurikiranye neza umenya aho aherereye, ni ko kumusangayo ndetse ahita yicanwa n’abo bari kumwe.

Amakuru ahamya ko ubwo FARDC yagwaga gitumo Gen Mudacumura, yicanwe n’abandi basirikare bari ibyegera bye barimo Col Serge, Col Soso Sixbert, uwari ushinzwe kumurinda akaba n’umunyamabanga we Maj Gaspard n’abandi. Hafashwe kandi abarwanyi 15.

Iki gitero cyakomye mu nkokora uyu mutwe, cyatumye benshi bakubita agatima ku magambo yatangajwe na Twagiramungu ko nihagira ikiwuhungabanya cyose, azawugwa inyuma. Bakekaga ko yaba yamaze gufunga za bote [inkweto] gikomando nawe agiye kuwurwanirira.

Ku mbuga nkoranyambaga ikiganiro cyabaye mu buryo busa no gutebya, abantu bereka Twagiramungu ko umutwe yiringiye udashinga, kandi ko uri mu marembera.

Nka Tom Ndahiro, yanditse ati “Bwana Faustin Twagiramungu, hashize imyaka itanu uvuze ko #FDLR niraswa utazaba indorerezi ahubwo uzatabara, waba ugeze he ngo udasanga byacitse kwa Mudacumura usigaranye ikiyiko gusa nka Komanda urwanisha ikiyiko (TheSpoonCommander). Uce no ku bandi nka Victoire Umuhoza cyangwa abayoboke be! Amahirwe masa!

Posté par rwandaises.com