Kizza E.Bishumba

Raporo Umuvunyi Mukuru, Tito Rutaremara, yashyikirije Inteko Ishinga Amategeko, Imitwe yombi ku wa 8 Nyakanga 2009 iragagaza ko mu bigo byakorewemo igenzurwa mu mwaka wa 2008 Polisi y’Igihugu n’urwego rw’ubutabera biza ku isonga mu kagaragaho ruswa kandi ari zo zifite inshingano zo kurinda, gukumira no guhana ibyaha harimo n’icyaha cya ruswa.

Rutaremara yatangaje ko mu mwaka wa 2008 urwego akuriye rwagenzuye inzego 17 zitandukanye za Leta, ibigo biyishamikiyeho n’abantu ku giti cyabo rusanga icyaha cya ruswa muri Polisi y’Igihugu, Ishami rishinzwe umutekano mu Muhanda riza ku isonga ku rugero rwa 60.1 %, Inkiko Gacaca ziri 49 %, abakozi bashizwe ubutaka biri 45.5 % naho abakozi bashinzwe kwakira imisoro n’amahoro bari 40.1 %.

Ruswa mu nzego z’ibanze aho igaragara kurusha ahandi ni ku bakozi bo ku rwego rw’Akagari, Abakozi b’Inkiko Gacaca, Lokodifensi n’Abunzi.

Abagize Inteko Ishinga amategeko bibajije impamvu ibibazo bigaragara muri raporo y’Urwego rw’Umuvunyi bihora bigaruka buri mwaka kandi nta n’abantu bahanirwa ruswa bagaragara mu rwego rwo guca burundu iyo ngeso.

Kuri icyo kibazo, Umuvunyi Mukuru yavuze ko urwego akuriye rudafite ububasha bwo guhamya umuntu icyaha ko gusa rugeza ku nzego z’ubutabera na Polisi amadosiye akaba ari zo ziyafatira imyanzuro.

Mu kungurana ibitekerezo kuri raporo y’Urwego rw’Umuvunyi Mukuru, bamwe mu Badepite bagaragaje ko inzego zifite mu nshingano zazo kurwanya no gukumira ruswa ari zo ziza ku isonga mu kuyaka. Ibyo byashimangiwe na Senateri Ayinkamiye Spéciose wongeyeho ati “hakwiye kubaho uburyo bwo korohereza uyitanga kugira agaragaze uyaka”.

Muri iyo raporo kandi hagaragajwe kutagaragaza inkomoko y’imitungo ku bantu bamwe na bamwe bateganywa n’itegeko barimo Abadepite 4 n’Umusenateri umwe, ubusumbane bw’imishara bukabije muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, imwe mu mitwe ya politiki itagaragaza imitungo yayo, Minisitiri zimwe na zimwe zidatangira abakozi amafaranga y’ubwishingizi, kutishyura ba rwiyemezamirimo ku gihe bigatera Leta igihombo icibwa amande n’ibindi.

Mu biteganywa n’Urwego rw’Umuvunyi mu mwaka wa 2009 harimo no gushyiraho urubuga rwa Interineti umuntu azjya yoherezaho ibibazo kandi agasubizwa atagombye kugera ku Rwego rw’Umuvunyi i Kigali.

Ikinyamakuru Izuba Rirashe cyifuje kuvugana n’ubuyobozi bw’inzego zagarutsweho cyane muri iyi raporo ariko ntizaboneka ndetse abandi batangaza ko bazakora ibiganiro byagenewe abanyamakuru.

 

 http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=261&article=7787

Posté par rwandaises.com