Nyuma y’ imyaka itandatu u Rwanda rusabye kwinjira mu muryango Common wealth uhuza ibihugu byahoze bikoronizwa n’ ubwongereza biteganyijwe ko ruzemererwa ku mugaragaro mu nama izahuza abakuru b’ ibihugu biri muri uwo muryango mu birwa bya Trinidad na Tobago tariki 29 uku kwezi.

Amakuru aturuka mu kinyamakuru The Newvision cyo muri Uganda, avuga ko umunyamabanga mukuru wa Commonwealth Bwana Kamalesh Sharma, yatangarije abanyamakururu ari i Londre ko ibyo u Rwanda rwasabwaga kuzuza byarangiye.
U Rwanda ruzaba rubaye igihugu cya 54 mu bigize uwo muryango. Kugira ngo igihugu cyemererwe kuba umunyamuryango kigomba kugira itegeko nshinga rifite aho rihuriye n’ayagenderwaho n’ibihugu byo muri Commonwealth.

N’ ubwo ariko uyu muryango wiganjemo ibihugu bivuga ururimi rw’icyongereza gusa hari ibindi bihugu bivuga icyongereza n’ igifaransa nka Kanada biri no mu yindi miryango ivuga ururimi rw’ igifaransa watangijwe n’ Ubufaransa.

Mu mwaka wa 2007 ni bwo gahunda yo kwinjiza u Rwanda muri Commonwealth yasubitswe ngo habeho gutunganya amategeko ajyanye n’ ibihugu bishya byinjira muri uwo muryango.

Hari hashize iminsi kandi komisiyo y’ uburenganzira bwa muntu muri Commonwealth itangaje ko u Rwanda rutagomba kwemererwa kubera ko ngo ubutabera n’ uburenganzira bitari ku rwego rw’ ibihugu bigize uyu muryango.

Ku ruhande rw’ u Rwanda Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Rose Mary Museminali, aganira n’ ibiro ntaramakuru by’abongereza Reuters, yasobanuye ko ibyo birego nta shingiro bifite. Minisitiri Museminali yavuze ko ahubwo ibihugu bigize uwo muryango bogomba kureba ibihe u Rwanda rwanyuzemo n’aho rugeze rwikura mu bibazo rwatewe n’ingaruka za Jenoside.

Ubu uwo muryango wayoborwaga na Perezida wa Uganda Yoweli Kaguta Museveni. Biteganyijwe ko ku itariki ya 29 uku kwezi ari bwo azashyikiriza ubuyobozi bw’ uwo muryango minisitiri w’ intebe wa Trinidad na Tobago, Bwana Patrick Manning.

Fidele Niyigaba

 

 http://www.igihe.com/news-7-11-1423.html

Posté par rwandaises.com