Perezida Paul Kagame ashyikirizwa impano n’abana bahagarariye abandi (Foto-J. Mbanda)

Jean Ndayisaba

NYARUGENGE – Atangiza inama ngarukamwaka ya 5 y’igihugu ihuje abana 416 baturuka mu Mirenge yose y’u Rwanda n’abahagarariye abana bo mu nkambi z’impunzi ndetse n’abana baturutse muri Tanzaniya na Kenya mu rwego rwa EAC, muri Hoteli Serena i Kigali, ku wa 12 Ugushyingo 2009, Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yongeye gusaba ababyeyi n’abana ubwabo kugira uruhare mu kurinda abana ihohoterwa iryo ari ryo ryose cyane cyane irishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana by’umwihariko, ashimangira ko abana ari bo nkingi y’ubuzima bw’igihugu haba none ndetse no mu gihe kizaza.

Ati “Ikigamijwe muri iyi nama ni ukurwanya ihohoterwa iryo ari ryo ryose cyane cyane irishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana by’umwihariko.”

Nk’uko Perezida Kagame yakomeje abivuga, ngo abana n’urubyiruko rwa EAC ni bo bayobozi ba none ndetse n’ejo hazaza.

Ku bw’ibyo rero bagomba kurindwa ibibi byose kandi na bo bakagira uruhare mu kubyirinda.

Ati “Abana ntibakwiye gupfukiranwa no gutereranwa. Bagomba kwitabwaho. Ababyeyi ndetse n’abandi biyemeje kubarera nta mpamvu yatuma batababonera umwanya ngo babereke urukundo, babahe inyigisho ndetse n’uburere bakwiye”.

Perezida Kagame akaba yagaragaje ko kutabonera umwanya abana na byo bisa no kubahemukira, ubwabyo bisa nk’icyaha. Yakanguriye abana kujya basaba ababyeyi babo kubaha umwanya ukwiye wo kuganira na bo.

Umukuru w’igihugu yibukije abana ko na bo bafite inshingano.

Zimwe muri zo zikaba ari: kwitabira kwiga,kubaha buri wese, kumvira no gufasha ababyeyi bita ku kuzirikana ibizabagirira akamaro mu minsi iri imbere.

Aha akaba yashimangiye ko kumvira ababyeyi binyuranye no kubumvira mu migambi n’ibikorwa bibi ko ahubwo abana bafite uruhare mu kubirwanya.

Perezida kagame yijeje abana ko Leta yiyemeje gukemura ibibazo bahura na byo ikaba yaranashyizeho Komisiyo y’Abana. Asaba inzego zibishinzwe kureba uko yatangira imirimo yayo vuba.

Mu izina ry’Inzego z’Umuryango w’Abibumbye zikorera mu Rwanda, Joseph Fatou, Umuhuzabikorwa w’agateganyo w’izo nzego mu Rwanda, yabwiye abana bo mu Rwanda no muri EAC ko bafite amahirwe bamwe mu bana bandi bo ku isi batarabona.

Ati “Nshuti bana nagira ngo mumenye ko mufite amahirwe. Leta yanyu yateye intambwe ikomeye mu kubatega amatwi ndetse inaharanira kubaha ijambo.

Ntabwo ari abana benshi bafite amahirwe nk’aya ku isi”. Akaba yarabijeje ko inzego zose z’Umuryango w’Abibumbye zizabafasha gushyira mu bikorwa imyanzuro y’iyi nama ya 5 y’igihugu y’abana.

Iyi nama ikaba yari ifite insanganyamatsiko igira iti “Uruhare rw’abana mu kurwanya ihohoterwa ribakorerwa”. By’umwihariko ikaba ihuriranye n’uko u Rwanda rwifatanyije n’ibindi bihugu kwizihiza imyaka 20 ishize hashyizweho amasezerano mpuzamahanga ku burenganzira bw’abana.

Ibihugu 2 gusa bikaba ari byo bitayashyizeho umukono ari byo Somaliya na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

 

 http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=315&article=10370

Posté par rwandaises.com