Hashize imyaka 17 i Rwanda habaye jenoside yakorewe abatutsi. Abantu barenga miliyoni bakicwa urw’agashinyaguro n’abo basangiye igihugu kandi bahuriye kuri byinshi. Abacuze umugambi kandi bagashyira mu bikorwa jenoside yakorewe abatutsi ni agatsiko k’abitwa abahutu, ndetse bari ku butegetsi kandi bakabikora mu izina ry’abahutu bose. Niyo mpamvu bahamagariye abandi bahutu bose kwitabira jenoside kugeza ubwo igihugu cyose ubwicanyi bwa jenoside bwagikwiriye. Abatari mu gice cy’abicwaga bose bitabira, ku buryo busumbanye, ubwicanyi bwashegeshe u Rwanda ku buryo butavugwa.

Umuhutu waba yarashatse kutemera cyangwa kudatuma uwo mugambi kirimbuzi ushyirwa mu bikorwa nawe yafashwe n’abajenosideri nk’umwanzi ( hari na bamwe mu bahutu b’imfura bahasize ubuzima bwabo, n’ubwo bo bataziraga  »ubwoko » bwabo).

Igihe cyo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi iyo kigeze usanga, muri rusange, mu banyarwanda banyuranye hari umwuka umeze nk’uw’ ubwoba n’impungenge: ku ruhande rumwe, hari benshi mu barokotse jenoside bahungabana kubera kongera kwibuka cyane ibibi bitavugwa byababayeho, ibyo babonye ndetse n’urupfu rubi ababo baba barishwe. Ku rundi ruhande, abagize uruhare muri jenoside, cyangwa benewabo, usanga hari ababa badashaka ko amahano yabaye yakongera kuvugwa no kwibukwa; mbese bigasa n’aho, kuri bo, igikorwa kiba cyateguwe mu gihugu hose cyo kwibuka cyagereranywa nko gushaka guhora (vengeance) cyangwa se kubacyurira amarorerwa bakoze! Aha nyine baba biyibagiza ko jenoside yakorewe abatutsi i Rwanda nayo yagiye, babishaka cyangwa batabishaka, mu mateka ( mabi) y’u Rwanda, ndetse nay’Isi. Kandi rero amateka, yaba meza cyangwa mabi, aribukwa ndetse akaba yanigishwa no mu mashuri.

N’ubwo bwose mu gihe cyo kwibuka hari bamwe mu barokotse bongera guhungabana, nyamara umuti kuri bo ntabwo byaba ko igihugu kitagira igihe cyo kwibuka, kuko n’ubundi agahinda n’intimba batewe na jenoside baba babigendana muri bo. Ahubwo icyo gihe gishobora kubafasha kuvuga ibyababayeho, bityo bakaba bashobora kubireba no  »kubyemera » uko biri ( kuko ibyabaye biba byarabaye nyine kandi bitashoboka gusubiza amateka inyuma cyangwa kuyahanagura) kandi bakumva ko atari ibyago bihariye bonyine, bityo bakaba bashobora no kuba babona ko ubuzima butahagaze burundu; muri macye bakabona ko sosiyete barimo nayo ibona akaga barimo kandi yiteguye kubumva no kubafata mu mugongo kugira ngo bongere kugira ubushake n’icyizere byo kubaho.

Muby’ukuri, n’ubwo kuva jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka w’i 1994, hakomeje kuboneka cyane ko bamwe mu barokotse iyo jenoside bahungabana, ntawabura kuvuga ko no mu bagize uruhare muri jenoside nabo haba hari abagira ibibazo ( n’ubwo ahari baba batifuza kubigaragaza), cyangwa se bikaba bishoboka ko bazabigira mu minsi cyangwa imyaka izaza.

Niba koko abo bantu bumva bagifite cyangwa se baragaruye umutima wa kimuntu, bakaba babona ko bakoze ibintu bibi umuntu muzima atashobora kumva no gusobanura, nta buryo batazagira ibibazo ( cyane cyane niba barakomeje kwihisha bashaka kwiyerekana nk’aho ari  »abere », aho kwicuza no gusaba imbabazi kugira ngo bongere kugirirwa icyizere n’abo babana muri sosiyete nyarwanda).

Muri urwo rwego rw’ihungabana, ntawatinya kuba yavuga ko mu mitwe no mu mitima ya bamwe mu banyarwanda hameze nk’ahantu hatabye za  »mine » ( »mines psychologiques ») zishobora kuba zabaturikana igihe icyo aricyo cyose!

Ni ukuri, Rwanda Nziza wababajwe cyane n’abawe!

Dr Sébastien GASANA

Sociologue

www.rwandaises.com