Minisitiri Jen. Marcel Gatsinzi hagati ya Brigadier General Stacy Harris wo mu mutwe w’Ingabo z’Amerika zikorera ku Mugabane w’Afurika “AFRICOM”, iburyo bwabo hari Anne Casper Uhagarariye Leta y’Amerika by’agateganyo mu Rwanda (Ifoto/K.E. Bishumba)

Kizza E. Bishumba

RUBAVU – Muri Hoteli Kivu Serena mu Ntara y’iburengerazuba, ku wa 11 Nyakanga 2011 hatangijwe inama nyunguranabitekerezo y’iminsi 5 ku rwego mpuzamahanga, yigaga uburyo bwo gushaka ibisubizo ku bibazo bitezwa n’ibiza hirya no hino ku isi.

Minisitiri ushinzwe ibiza no gucyura impunzi mu Rwanda, Jenerali Marcel Gatsinzi wafunguye iyo nama ku mugaragaro, mu izina rya Minisiiri w’Intebe utabashije kuboneka kubera impamvu z’akazi, yavuze ko iyo nama yabereye mu Rwanda mu rwego rwo kurushaho kongera ubushobozi n’ubumenyi bwo guhangana n’ibiza, kureba uko kurwanya no gukumira ibyorezo bihagaze, gushimangira ubufatanye hagati y’inzego zirebwa n’icyo kibazo ngo cyane hagati y’ibihugu ndetse n’abaterankunga.

Iyo nama yateguwe ku bufatanye bwa Leta y’u Rwanda n’umutwe w’Ingabo z’Amerika zikorera ku Mugabane w’Afurika (US AFRICOM), ikigo gishinzwe iterambere n’ikigo gishinzwe ubutabazi mu rwego rw’ubuzima  muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Minisitiri Gatsinzi yavuze ko ibiza ari ibintu byinshi bishobora gufata ahantu hamwe icyarimwe bikaba byagorana kubikemura, akaba ari yo mpamvu abantu bagomba kwigira hamwe no gufata ingamba zimwe mu kubirwanya no kubikumira mu buryo bwihutirwa icyarimwe.

Ku buryo u Rwanda ruhagaze muri icyo kibazo, Minisitiri Gatsinzi avuga ko u Rwanda rwiteguye neza mu kubaka ubushobozi bwo kurwanya ibiza, kandi ngo bazakomeza kwitegura.

Mu byo u Rwanda rwakoze, ngo hari ugushyiraho Minisiteri yihariye ireba ibiza, urwego rw’ingabo na polisi rwifashishwa mu gutabara abaturage bari mu kaga, ndetse n’amahugurwa areba inzego zirebana n’icyo kibazo.

Bimwe mu biza bikunze kugaragara ngo ni imyuzure iterwa n’imvura idasanzwe, kuruka kw’ibirunga, n’ibindi, ariko avuga ko n’abaturage muri rusange bagira uruhare mu kurwanya ibiza, bakubaka n’amazu akomeye, kubungabunga ibidukikije, kurwanya isuri n’ibindi bishobora guteza ibiza biturutse ku burangare bw’abantu.

Uhagarariye Leta y’Amerika by’agateganyo mu Rwanda, Madamu Anne Casper yavuze ko Leta ye yishimiye intambwe igaragara u Rwanda rwateye mu gutabara abari mu kaga, kandi ko Leta ye igira uruhare mu gufasha guhugura no guha ubushobozi Ingabo z’u Rwanda na Poilisi y’u Rwanda bajya gutabara abari mu kaga, mu bihugu byabo ndetse n’ahandi byavuka.

Anne yashimye ubwo bufatanye buri hagati y’ibihugu byombi, by’umwihariko asaba abari muri iyo nama guhuriza hamwe ingamba zatuma abantu bashobora guhangana n’ibyo bibazo.

Anne yavuze ko ubu isi yabaye Umudugudu, bityo ibiza bikaba bishobora kuba hano mu gitondo, ku mugoroba ukumva byageze ahandi kure, ati “tugomba kuba ikipe imwe tugakorera hamwe, mu buryo bumwe, waba wagezweho n’ibiza cyangwa bitarakugeraho.”

Uwari uhagarariye umutwe w’Ingabo z’Afurika ku Mugabane w’Afurika Brigadier General Stacye Harris, yavuze ko mu nshingano zabo hari kubaka ubushobozi bw’inzego nk’iza Leta n’indi miryango, cyane inzego z’umutekano mu rwego rwo gufasha ibihugu mu kurwanya ibiza, hanongerwa ubushobozi bwo guhangana n’ibiza cyane inzego z’ubuzima n’umutekano.

Nyatanyi Thierry, intumwa ya Minisiteri y’Ubuzima ishinzwe indwara z’ibyorezo by’umwihariko, yavuze ko mu Rwanda nta byorezo bidasanzwe bahura nabyo, ngo kuko n’indwara y’ibicurane  yavuzwe mu mwaka wa  2009 byaje kugaragara ko ari ibicurane bisanzwe.

Nyatanyi avuga ko iyo nama barimo izabafasha kugira ubufatanye no kumenya uko inzego zikorana mu kurwanya ibiza aho byagaragaye, ati “ibyorezo ni indwara zisaba kwihutira gutabara, bisaba ubufatanye n’ubwuzuzanye bwa twese.”

Iyi nama yitabiriwe n’ibihugu byo mu Karere nka Kenya, Ghana, Nigeriya, Uganda, Uburundi, Tanzaniya n’u Rwanda rwayakiriye, aho yitabiriwe cyane n’inzego z’ubuzima, umutekano, n’ibind

http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=575&article=23959

Posté par rwandaises.com