Rutembesa Eugène ushinzwe ishami ry’imyitwarire y’abarwayi muri UNR (Foto / Amina)
Umutesi Amina

Mu nzu mberabyombi ya Saint Paul mu Mujyi wa Kigali, ku wa 16 Nyakanga 2009 habereye inama ngishwanama ya Ibuka, umuryango uharanira inyungu z’abacitse ku icumu rya Jenoside, ku mushinga w’igitabo kivuga ku buzima bwo mu mutwe n’Inkiko Gacaca, uwo mushinga Ibuka ikaba iwuterwamwo inkunga n’umuryango utegamiye kuri Leta witwa “Médecins du Monde” (MDM), bishatse kuvuga ngo “abaganga bo ku isi”, Ibuka yo mu Bufaransa n’Umuryango w’Ubumwe bw’i Burayi (EU).

Iyo nama yatangijwe na Madamu Yvonne Kayiteshonga ushinzwe ubuzima bwo mu mutwe muri Minisiteri y’Ubuzima watangaje ko Minisiteri y’Ubuzima yashimye cyane imbaraga Ibuka yashyize muri gahunda z’ubuzima bwo mu mutwe ku batangabuhamya mu Nkiko Gacaca.

Muganga Rutembeza Eugène ushinzwe ishami ry’imyitwarire y’abarwayi (psychologie clinique) muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, yavuze muri make ibikubiye muri cyo gitabo birimo ko Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, agaragaza ko ubu ari bwo hatangiye kugaragara ingaruka zayo.

Yongeyeho ko Inkiko Gacaca zabyukijwe mu Rwanda nk’igisubizo cya politiki kuko iyo imanza za Jenoside ziza kuburanishwa n’inkiko zisanzwe byari gufata igihe kirekire kandi ubumwe n’ubwiyunge bigenda bigerwaho ntibishoboke.

Ikinyamakuru Izuba Rirashe cyaganiye n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Ibuka, Kaboyi Benoît, yatangaje ko icyo gitabo gisohotse hari izindi nyandiko nyinshi zasohotse.

Yishimiye kandi abagize uruhare bose mu bitekerezo bigikubiyemo, avuga ko na Ibuka ubwayo ibitekerezo ibifite, ariko kubitangaza binyuze mu buryo bw’ibitabo bisaba ubushobozi bukomeye.

 

 http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=264&article=7922

Posté par rwandaises.com