Kanimba Francois,Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu(iburyo) na John Rwangombwa,Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Imari(Foto/J.Mbanda)
Thadeo Gatabazi

Banki zigiye kongera gutanga inguzanyo uko bisanzwe

NYARUGENGE – Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu (BNR), François Kanimba, ku wa 30 Nyakanga 2009 ubwo yagaragazaga muri raporo ye uko ubukungu buhagaze mu gice cya mbere cy’umwaka wa 2009, yavuze ko mu mezi 6 yacyo inguzanyo zitangwa n’amabanki zagabanutseho 24,2 %. Iyo raporo yatangiwe muri Serena Hotel mu Mujyi wa Kigali.

Kanimba avuga ko icyo kibazo cyatumye banki zigabanya itangwa ry’inguzanyo ku banyamuryango bazo, ariko ko ingengo y’imari nshya y’umwaka wa 2009/2010 yateganyirijwe amafaranga yo kunyuzwa muri Banki Nkuru y’Igihugu nk’ingurane yo kugira ngo amabanki yongere gutanga inguzanyo ku bakiriya bayo uko byari bisanzwe.

Guverineri Kanimba ahubwo yavuze ko gufasha amabanki gutanga inguzanyo bitazabaho ariko bizabanza kwemezwa no kuganirwaho n’impande zombie arizo banki na Leta, ibyo bikazakorwa mu bikorwa mu mpera za Nyakanga 2009 ari na yo ntangiriro y’igihembwe cya 2.

Kampeta Sayinzoga, umuyobozi w’itsinda rya politiki y’ubukungu muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, we yavuze ko icyo kibazo gishimangirwa n’igabanuka ry’ikoreshwa ry’amafaranga mu gihugu ku rugero rwa 10,8 % ndetse n’ubwizigame buke mu mabanki ku rugero rwa 3,7 %.

Ikigaragara ni uko kuba haratanzwe inguzanyo nyinshi ku kigereranyo cya 41,45 % mu mwaka wa 2008 ugereranyije na 8.1 yatanzwe muri 2007 bishobora kuba byarateye ikibazo mu itangwa rusange ry’inguzanyo dore ko nyuma y’iki gihe ari bwo ihungabana ry’ubukungu ku isi ryatangiye,bigatuma abatse inguzanyo batazishyura uko bikwiye.

Twibutse ko mu kiganiro Perezida wa Repubulika yagiranye n’abanyamakuru ku wa 20 Kanama 2009 ikibazo cyo kubura kw’inguzanyo mu banki caygarutsweho kenshi ariko Minisitiri ufite imari mu nshingano ze akabizeza ko cyabonewe umuti kandi inguzanyo zigiye kongera gutangwa uko byari bisanzwe,ibi ngo bikazakorwa mu buryo Leta izajya inyuza amafaranga y’ingwate muri Banki Nkuru y’Igihugu kugira ngo atangwe mu mabanki nk’ingurane yo gutanga inguzanyo.

Ends