Jenerali Kabarebe James, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda (Foto / Rugambwa)

Kizza E.Bishumba

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Jenerali James Kabarebe, ku wa 5 Nyakanga 2009 yatangarije abanyamakuru ko ibyakomeje kuvugwa ko indege y’uwahoze ari Perezida w’u Rwanda, Yuvenali Habyarimana, yaba yararashwe n’ingabo zahoze ari iza RPA- nkotanyi ari abashaka guhisha ukuri no gupfobya Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994.

Icyo kiganiro cyabereye hejuru y’ingoro y’Inteko Ishinga Amategeko ku Kimihurura ubwo Jenerali Kabarebe yagira ati “dore aho ingabo zacu 600 zabaga nta gusohoka, ingabo za Unamir ni zo zagenzuraga impande zose z’iyi nyubako, yemwe n’uwashakaga gusohoka ni bo bamujyanaga bakamugura”

Yongeyeho ati “kuva aha ijya nka Remera hari bariyeri zigera ku 10 nta kindi bareba uretse indangamuntu n’ubwoko. RPA-Inkotanyi nta byangombwa zagiraga. Mbwira nawe ukuntu wapfa gucikanya aho hantu ukajya kurasa indege”.

Ikindi abantu batavuga ni uburyo ahantu indege yanyuraga mu kirere yari atuyemo cya Kanombe hari uburinzi bukomeye bw’Ingabo z’Abafaransa no kuba abasirikare be ari bo bagenzura ikibuga cy’Indege n’aho zituruka.
Yongeyeho ati “sinumva ukuntu igikorwa nka kiriya cyakwitirirwa ingabo zahoze ari iza RPA-Inkotanyi. Ntaho duhuriye ntacyo”.

Yibukije kandi ko Madamu Rose Kabuye uregwa mu bahanuye iyo ndege yari itwaye Perezida Habyarimana yari umusikare ufite inshingano zikomeye zitandukanye n’urugamba nyir’izina kuko yari ashinzwe ibikoresho no kumenya abarwayi b’abasirikari bitumvikana uburyo azanwa mu ihanurwa ry’indege.

Indege yari twaye Habyarimana Yuvenari wari Perezida w’u Rwanda yarasiwe I Kanombe ubwo yashakaga kugwa ku kibuga ubwo yari avuye mu mishikirano I Dar-es-salaam apfana n’uwari Perezda w’u Burundi icyo gihe Cyprien Ntaryamira.

 

 http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=261&article=7778

Posté par rwandaises.com