Posté par Théophile le 10 mai 2009

 

Banyarubuga,

 

Tuvuye muri meeting ya FDU yabereye mu mujyi wa Buruseli hafi ya gare du Midi. Benshi twari twahurujwe no kureba umuyobozi w’iryo shyaka, Vigitoriya Ingabire Umuhoza, no kumva uburyo ahangara imbaga y’abantu akababwira ibitekerezo ashaka kujyana mu matora ahatanira gusimbura Kagame ka Rutagambwa.

 

Twabanje kumva ijambo rirambuye rya Mberabahizi Jean-Baptiste wasobanuye ko kurwana intambara y »ishyamba n’Inkotanyi  (ni byo benshi bakunze kwita plan B) ari ukuzishyira i Gorora kuko ni byo zishoboye, akaba ariyo mpamvu FDU yahisemo urugamba rwa politiki. Mberabahizi yatanze n’izindi nyigisho za politiki mu buryo bwa gihanga dore ko nubwo akiri muto ibya politiki abimazemo igihe.

 

Vigitoriya Ingabire Umuhoza yaje nawe gufata ijambo avuga neza mu kinyarwanda,  nta gutegwa kandi nta mpapuro asoma, anenga politiki ya FPR, asobanura uko yumva ibibazo by’amoko byakemurwa, avuga uburyo yavugurura ubukungu kugirango busaranganywe mu gihugu n’ibindi. Ati: sinifuza kuba perezida uhembwa amadorali 900 ku munsi mu gihe umuturage abona amasenti 44. Ati: hambere mu Rwanda twaryaga gatatu ku munsi, none ubu abaturage barya rimwe ku munsi. Ati: umunsi nabaye perezida ntabwo abaturage bazategekwa guhinga indabyo badafite ibindi bibatunga. Ati: nabonye Kigali yubatsemo amazu meza ndetse iteyemo n’indabyo ariko u Rwanda ntabwo ari Kigali yonyine….Ati: nimba perezida biriya bikingi abategetsi bigabije bizakebwamo amasambu y’abaturage. … Ati: ibibazo by’amoko umuti wabyo si ukubeshya ko nta moko ari mu gihugu…ati: umuti nyawo ni ukurwanya akarengane, ntihagire uzira ubwoko bwe haba mu gutanga amashuri, mu gutanga akazi…Sinzi uwamubajije ati: kuki wemera kugwa mu mutego wa FPR ukaba uvuga ko habaye jenoside, mbese ko uri umuhutu wishe abatutsi bangahe? Ingabire ati: nyamuna nimureke gukina mu bikomeye, hari abahutu bakoze jenoside, arongera ati: abatutsi se muravuga ko biyishe? iriya mirambo se yafotowe ku isi bakayibona ni abantu biyishe? Ati: kandi hari n’abatutsi bishe abahutu nabyo ntitwareka kubivuga…Ati: politiki ya FPR ntaho itaniye na bwa bwato bumwe bwa MRND bwaje kurohama nka Titanic, ingaruka byagize twese turazizi….

 

Vigitoriya Ingabire yaje gusezera meeting itararangira kubera izindi gahunda yagombaga kujyamo ariko yasize abantu bacyifuza gukomeza kumwumva. Ntagushidikanya ko niba yemerewe kwiyamamaza ijambo rye ku mardiyo no muri za meeting rizashimisha abanyarwanda.

 

Jean-Baptiste

Posté par rwandaises.com