Ku wa gatandatu tariki ya 04/07/2009, ubwo mu Rwanda n’ahandi Abanyarwanda twaliho twizihiza isabukuru ya 15 y’Intsinzi, i Rouen n’ahandi mu Bufransa hali hateganijwe meeting zo kwamamaza Mme INGABIRE Victoire UMUHOZA Présidente wa FDU.
Ku butumire bwa Emmanuel MUSHIMIYIMANA uhagaraliye association y’abanyarwanda bagifite ingenga-bitekerezo zihakana genocide, uwo muyobozi wa FDU yaje i Rouen nkuko ngo yali afite tournée hirya no hino mu Bufransa.
Yali ategerejwe saa 16 z’amanywa aliko yahageze mu masaa 17. Akihagera, Umuyobozi wa Association y’Abanyarwanda MUSHIMIYIMANA Emmanuel yamwinjije muli sale ya Mairie annexe Pasteur, isanzwe iberamo ibiganiro bya politiki.
Yasuhuje abali bahali, nyuma Emmanuel amuha ikaze asobanura ko aje kunva ibibazo by’Abanyarwanda akanabagezaho imigambi ye n’ishyaka rye FDU.
Yatangiye agira ati: Nshimiye abayobozi ba association y’Abanyarwanda b’i Rouen.
Abanyarwanda twese tuzi ko igihugu cyacu, Abanyarwanda twese dufite ibibazo aliko tugomba kumenya ko alit we bireba kandi alit we tugomba kubyikemulira.
Yahise avuga umwirondoro we: ko yubatse, afite abana batatu. Akaba yaravuye mu Rwanda aho yakoraga muli Minifin sous- département des douanes, ajya kwiga muli hollande ibyerekeranye n’imali. Yakoze rero nyuma yahoo imyaka 9 muli companies commerciales
Américaines. Akaba rero ubu yarahisemo politiki kandi akaba agiye kuyikorera mu gihugu.
Yagize ati:Abayobozi ba FDU dufite gahunda yo kujya gukorera mu gihugu tugahangana n’ubutegetsi bwa FPR, nitwe tugomba kwikemulira ibibazo si Abazungu bazabidukemulira;
Tugomba rero gushilika ubwoba.
IMIGAMBI YA FDU:
I-Guhindura itegeko-nshinga (constitution) cyane cyane iriya article”13”ijyanye n’ingenga-bitekerezo bya genocide!:ati mu Rwanda ubu barigisha abana amateka atajyanye n’igihe tugezemo; umuntu wese utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa FPR na KAGAME ngo afite ingenga-bitekerezo zihakana genocide; abana, abanyeshuli, abakozi ni uko bose bakirukanwa
Haba mu mashuli, haba mu kazi , ndetse abandi bakajya imbere ya gacaca. Tugomba rero guhindura ubutegetsi.
II-Inama-ngoboka gihugu (Dialogue inter rwandais):Hagomba politiki y’ubwiyunge, ubwunvikane hagati y’amoko maze ubutegetsi bugasangirwa.
III-Guca politiki y’ironda karere n’amoko: Abanyarwanda barambiwe ibibazo by’amoko:hutu, tutsi, n’uturere hagati ya kiga-nduga. Ntawahisemo kuvuka ali umuhutu cg umututsi, ntawahisemo kuvukira mu nduga cg mu rukiga.Tugomba guca politiki y’ubwikanyize mu butegetsi(ubwoko bumwe bwihalira ubutegetsi n’ubukungu bw’igihugu).
IV-Ubutabera busesuye: Hagomba kubaho instances(inzego) zukuri zigomba gucira imanza abafite ibyaha, abahutu bishe bagahanwa, abatutsi bishe bagahanwa, aliko atali ubwoko bumwe gusa butotezwa. Abantu buzuye za gereza bagera kuli 800.000; abandi nabo 400.000
bahora muli gacaca. Abo Bantu se 800.000 bazaramuka baciliwe nk’imyaka 30 ubwo bazororoka?Mwibaze rero ko nko mu myaka 50 nta rubyiruko tuzaba dufite,ubwo abahutu bazaba ali bangahe?Kwica urubozo niyo gahunda yo kugabanya ubwoko bumwe ku kayiko kugeza bushize!!Kubona imyaka 15 abantu bataraburanishwa ngo bagirwe abere cg bagaragareho icyaha maze ngo bahanwe!Gacaca nayo igomba kuvaho hakajyaho ubutegetsi bubereye u Rwanda n’inkiko zitabogamye.Muzi cas ya SAFARI Stanley yarabakoreye none mission ibaye accomplice ngo ni umugenocidaire.
V-Ikibazo cy’impunzi:FDU dufite imigambi yo kurangiza ikibazo cy’impunzi z’u Rwanda:yagize ati:mwibaze ababaye mu makambi ko hali abana bavukiye muli sheeting
Bicwa n’izuba, banyagirwa n’invura, indwara, ubuzima bubi, ntibiga..iyo myaka 15 yose ubwo se abo bategereje ubuhe buzima koko?Iyo bali muli Zaïre, Tanzanie ..
Abandi muba muli USA na Europe ntabwo mwunva ibyo bibazo!Umunyarwanda agomba kuba hanze kuko abishatse aliko atali uko abuzwa uburenganzira bwo gutaha mu gihugu cye.
VI-Ikibazo cy’ubukungu: Mu Rwanda nta gahunda ihamye y’ubukungu, uburezi mu mashuli, accès aux soins(kwivuza) kubera ubukene. Abazungu bava i Rwanda bati” Kigali “ irubatse muzajyeyo mwirebere. Nkababwira nti”mujye no mu giturage mwirebere”.Mu giturage abantu bazira inzara, hali nabadashobora kurya kabili bishimira repas 1.Ubu ngo hategetswe kwigisha icyongereza; bivuga ko umwalimu wize igifransa nta kazi agifite, umukozi nawe ni uko.Amashuli yahariwe ubwoko bumwe gusa.
VII-Kurangiza intambara zo mu karere ko mu Biyaga bigali:
Ubu Abacongomani babona abanyarwanda mo abanzi babo kandi nanjye ndabunva.
Ngizo muli make imigambi ya FDU. Kwicara mu Bubiligi, Bufransa..ntibizakemura ibibazo byose byacu, mugomba kuhatubera mugakoresha les medias ngo twereke amahanga uko ibibazo biteye;muzahatubere, muzatubere amaso, amatwi nitugira ibibazo dore ko iriya hali politiki yiterabwoba!!
Hakulikiyeho ibibazo.
GASHUMBA:
1-Abategarugori mu Rwanda ni 60% rwose bashobora kubaha amajwi mugatsinda nta kibazo, aliko KAGAME muli gahunda ye yo kubeshya amahanga ,yabujuje mu butegetsi nko muli parlement…Stratégie yanyu ni iyihe?
2-Ese kwinjira ku Rwanda muli East-African community ntibizababangamira niba izaba ishyigikiye yo buliya butegetsi(ingabo…)?
INGABIRE V: Ntabwo ibyo bidukanga rwose, kuko n,ubwo abategarugori ali représentées cyane muli parlement mwabonye ko rya tegeko rya conge de matérnité ritahise.Abadamu rero batangye kwiyimposa. Naho strategies zacu ntabwo twazivugira hanze ntituli abagore b’abapfu. Naho ibya EAC twe tuzagarura Rwanda muli Central Africa. Kubirebana n’ingabo, abasilikare cg abapolisi bagomba kuba indakemwa naho bitabaye ibyo ntabwo igihugu cyaba cyujuje ibyangombwa. Ya proposition ya Common wealth:twarabyanze tuvuga ko Rwanda itujuje ibyangombwa, nta politiki isesuye.
IZACHAR:
-Ko muvuga ikibazo k’ingenga-bitekerezo, mugezeyo mugafungwa cg mukicwa?
I.V:Mwe musigaye aha ni mwe twizeye kugirango muzasigare mutubera abafasha:tugiye ku rugamba tuzarutsinda, ntibizoroha kandi sinavuga ngo ni vuba; nidutsindwa mu matora ya 2010 tuzakomeza gahunda yacu ndende niyo yafata imyaka mirongo..Mwe rero musigaye mu Burayi mugomba kuzatuvugira ino.
GASPARD:
-Ibinyamakuru-impungenge ziracyali nyinshi naliliya tegeko-nshinga!
1-Ese FDU izemerwa?
2-Uko muzifata muli iliya forum y’amashyaka ikontrorwa na FPR?
3-KAGAME ni stratège cyane:amatora yamuteye ubwoba.Ubu programme ye ni oyo gushyira abanyarwanda bose kuli écoute mu matora.Ngo yaba yaracommanze ibyuma bya kabuhariwe.
4-Amatora yo mwayatsinda ntibikomeye, mu Rwanda abantu bose bafite ubwoba barababaye,aliko habaye imbogamizi mu ibarura no kwiba amajwi, ese mu Rwanda hali abantu bashobora kujya mu mihanda nko muli Iran?
5-Muramutse se mutsinze amatora, muzishyura ziliya miliardi 3 Abagande bashenye igihugu bafasha FPR?
6-Umuseso ubagereranya na Benazir Bhutto wo muli Pakistan ko mwakubitwa bombe, ni intimidation ?
I.Victoire :Tugiye gushaka ko FDU yandikwa nkandi mashyaka, sinon batubwira impanvu.Niyo ntambara yambere tugiye kurwana mu gihugu.Naho gufata millioni 100 ali infashanyo ngo bagiye kunviliza sibyo, kandi kugeza na n,ubu abantu bacu bali mu gihugu
nta kibazo bali bahura nacyo ngo barunvilizwa, tuzi ababikora nibo dukorana..yego ntitujya kuvugira ku Karubanda stratégies zacu.Biliya ni iterabwoba. Sinemeza ko Abanyarwanda bamera nkabo muli Iran aliko mwe muli ino mugomba kwereka amahanga ukuli hari ikibaye !
-FPR niyo igomba kwishyura kuko niyo yagiranye amasezerano n’Abagande.
HAVRE :
1-Ikibazo cy’imitwe myinshi ikorara ino hanze
2-Hano i Rouen hali abanyarwanda benshi mais voyez ni bangahe se bitabiriye iyi meeting?No muli manifestations usanga mo abazungu benshi kuruta Abanyarwanda !
Ikindi iliya Leta irashyigikiwe cyane.Nonese Abazungu vous garantirez leurs intérêts en Afrique ? Abaturage baba bazi ko hali ababavugira bali hejuru nkuko Habyarimana ali we wakemuraga ibibazo by’Abanyarwanda.
I.Victoire :
-Ese tuzakomeza duterwe ubwoba ?
-ntabwo FPR yakomeza kwica uruhondohondo Abanyarwanda !
-Ikibazo si uko hali imitwe myinshi, FDU tuzayandikisha nk’ishyaka et pas comme une coalition ! FDLR yo yahisemo gukorara hanze ikaba ili muli ODR(Opposition Démocratique Rwandaise),aliko rero ntiduhanganye.
-Abanyarwanda twamenyereye ko hali abatuvugira twe tukiyicalira tugategereza.Ntituzicara ngo dutegereze ;Abazungu sibo bazadukemulira ibibazo byacu, igihugu ni icyacu si icy’Abazungu.Bafite inyungu zabo natwe tukagira izacu !NKURUNZIZA w’i Burundi ntibigeze bamufasha, batangiye kumushaka ageze ku irembo ry’i Bujumbura. Mwibuke ko HABYALIMANA nta muzungu wigeze amuvuga nabi agitegeka ?Bali se bayobewe iby’i Rwanda ?Twe turaharanira inyungu z’Abanyarwanda ; singiye guhagurutsa mes 3enfants, ma famille..kubera Abazungu.
HAVRE 2 :
1-Kuki mugenda kandi muzi ibibategereje, mugapfa cg mukanicisha n’abandi ?
2-Ese mutaniyehe na TWAGIRAMUNGU Faustin ?
3-mufite uburyo buhagije bwo kwiyamamaza, muzahanganase n,abo Bazungu babashyigikire ?
I .Victoire :
-Ndikunda kandi ngakunda n’umuryango wanjye.Aliko ntitwakwicara. Tugiye guhangana nabo, tugashyiraho ubutegetsi bubereye u Rwanda.
-Imigambi yacu ni uguhangana. Dutsinzwe mu matora, ntituzarekeraho tuzakomeza yewe niyo imyaka yaba mirongo..
-Ntitugiye guhangana n’Abazungu,nta mpanvu mbona Abanyamerica, Abongereza bakomeza gushyigikira Leta(bayiha infashanyo zidakemura ibibazo by’amahoro, ubutabera..) ?
MUNYAKAYANZA Augustin (alias Col Roméo) :
Stratégies ?=Ibanga ndabyemera aliko ku rugamba umuntu amenya uwo bahanganye. Mu Rwanda médias zose barazifatiye. Nkrugero : nibase abamembres ba FDU bose bapfuye, nyuma Secrétaire Général wa ONU ati nta kibazo kili mu Rwanda.Mwakwereka mute Abazungu ko amafranga batanga adakoreshwa uko bikwiye ? Gacaca ?
I.Victoire :
-Ikibazo cy’ubutabera kirahari. Tugomba kugera kuli iyo stade yo gutinyuka kuvuga ko ibintu bitagenda. Ubwo nali mu nama y’ibihugu byo mu Biyaga bigari, umuzungu yaravuze ati nta kibazi gihari.Ubwo nahise nvuga nti ndahibereye, nsobanura ibyo mu Rwanda no muli Congo. Tuzi ko uwo duhanganye nawe ali KAGAME. Afite abasilikare, amafranga..
nubwo abaturage bakennye aliko dufite ubushobozi :abali hanze mugomba kwitanga, umuntu yafata nka 10Euros..akayigomwa.Hali byinshi twakora ! Ibyo ndabibasabye namwe !-Abarwaniliye FPR :Ikibazo cya FPR comme ishyaka ntikireba uRwanda.
HAVRE 3 :
1-mu Rwanda abantu benshi bize nta kazi bagira, ali abarangije bac (humanité)..kubona akazi birakomeye kubera impanvu zizwi. Akazi ni ukugira niveau. Umuturage ntashobora kujya muli UNR haba na ziliya universités privées, byaba byiza ubutegetsi buhindutse.
2-none ko uliya Mugabo KAGAME atoroshye,avuze ati : » nguhaye ministère » uzayemera
cg uzayanga uhangane nawe ?
I.Vict..
-Koko hali ibibazo by’ubukene.Nta bushobozi bwo kujya muli secondaire.
-Tuzashyiraho ingamba z’uburezi. Politiki y’irondakoko n’akarere igomba kuvaho. Bizafata
igihe kirekire.
-Amatora : bashobora kuvuga bati : tuguhaye 30%..Ni ikibazo kitoroshye.Muli 2006 nabonye proposition yo kuba premier ministre.Nti kuba Umugaragu wa KAGAME sinemeye. Ejo bundi bati ba Minafet. Hagomba gukemuka ibibazo mbere y’imyanya.
MUNYESHULI Ezéchiel (alias Méthode) : ati hali constat y’ubutabera budasesuye, iterabwoba..atanga urugero mu iyamamazwa rya Dr.. Théoneste.
INGABIRE Victoire :
-Ntitugiye kurwana, tugiye guharanira ko FDU yemerwa ; n’umuhinzi arahinga akeza cg akarumbya, ntitugomba kwicara ngo ibintu bizikora cg ngo hali abandi !Tuzahangana.
-Mu gihugu no hanze dufite abantu bafatanya na FDU.
Inyungu z’Abazungu : abantu bazadufasha twatangiye, ntitugomba gusa kwivovota hali ibibazo.Bazadufasha se twicaye haliya ? Umuzungu yarambwiye ati : ese muziyicalira iwacu mufite ibibazo iwanyu , twamenya dute ko mubifite?Tugiye mu gihugu cyacu guhangana !!
Belgique :Itangazamakuru.
-Benshi muli twe bafite ubwoba bwa politiki y’i Rwanda, muzadufashe : en Belgique hasohotse agatabo kigisha abanyeshuli histoire aliko wunvise uko basobanura génocide y’u Rwanda..Nabibajije Directeur w’ishuli ati nawe uzandike. Nanditse nanjye agatabo barakanteye.
I.Victoire :
Hali uburyo bwinshi mwakoresha : journaux locaux, n’uburyo bwanyu bwo gutumanaho(communications) entre vous.
KAYONDO Pierre :
Itangazamakuru ni intwaro nk’indi. Programme zigishwa abana, nka génocide yo mu Rwanda uyunvise wavuga uti turajya hehe ?Hali se ba Ingabire benshi ?Mubimenye rwose ko mutazagira ubwisanzure buhagije. Kandi bo bemeza ko muvuga aliko ko ibyo muvuga atali ukuli. Igihe rero tutazamenya ibyo muvuga (Emmanuel we ati hali igihe twisuzugura muli communication internet). Abasilikare si abana ba KAGAME bagomba kunva ko ali abana b’u Rwanda, bagomba gukorera u Rwanda. Aliko rero mumenye ko urugamba= itangazamakuru!
I.V.:Ndabizi. Aho muli hose mugomba kuzadufasha gucommunica.
HAVRA 2:
1-Mbashimiye ubutwari mufite( kutaguma mu mwobo, tugomba kujya ahagaragara). Natwe turabyifuza. Nubwo mudashaka kudévoila strategies zanyu, aliko: kuvuga ko muzi uwo murwanya=KAGAME, ubutegetsi bwa KAGAME, mukaba munavuga”Abagore “ni strategies. Ntimwavuze: KIGERI, amashyaka yahozeho nka MDR.
-Slogan yanyu se en une phrase muli campagne électorale ni iyihe nkuko KAGAME yavuze ati »yes we can »?(aha yaribeshye yashakaga kuvuga OBAMA) !
2-Mumenye ko hagomba alliance mu matota.Ese ni ibanga?
3-Hali se ba INGABIRE benshi ? Ko NDADAYE bavuze bati ba Ndadaye ni benshi (bitari ukuvuga ko hali Abahutu benshi mais bashakaga kuvuga bureau politique y’abantu 11 : Ntaryamira, Nkurunziza.. Ese FDU Inkingi ni bande ko 2010 ali ejo bundi ?
I.Vict. :
-Ndindabahizi Jean-Baptiste (Paris France) ;
-…Bénoît
-Ndayisaba Eugène
Gaspard :
Uti :»uragiye aliko mwe murasigaye ». Hariya se mugiye muzahangana na KAGAME mwaburaye ?Umuntu yashyira nka 5 Euros. Nonese muzashyira structures za FDU mu migi yose ya France ngo uwagira ikijumba abe yacyohereza ?
I.Vict. :
Hali structures za FDU i Lyon na Paris. Hano tugize amahirwe hakaba abantu baduhagaraliye, mugateranya ako gafashanyo ndetse mukajya munahura mwadufasha.
Gaspard : Mbajije kubera ko mu migi minini haba abantu ba FDU , bose ndabazi turavugana ; aliko hagomba umuntu mu rwego rw’igihugu wajya acollecta iyo nkunga.
I.V : au niveau national ni NDAYISABA Eugène.
I Rouen na le Havre bahisemo guhagaralirwa na Gaspard kuko MUSHIMIYIMANA Emmanuel we ngo ashinzwe association dans le cadre socio-culturel !(ngo pour éviter l’amalgame). Emmanuel yanavuze ko ahamagariye abantu muli manifestation izabera i Rouen muli septembre (izahuza associations ziharanira amahoro ).
Arangije gusubiza ibibazo, Ingabire V.yahawe amashyi. Mot de clôture ivugwa na Emmanuel amushimira.Ubwo yababajije niba i Rouen nta Ryinyo rihaba ngo ajye kubakira. Ubwo KABANDA (alias MUTSINZI) yavuzeko abajyana ku ryinyo bafite ino aliyo Restaurant
IMPARA .Mbere yo kujya kwiyakira, yategereje nka 30min kuko yali afite interview téléphonique avec un journaliste américain.
Abali muli iyo meeting :
Organisateurs :
MUSHIMIYIMANA Emmanuel (Président de l’Association Rwandaise de Rouen)
ISACHAR ( Vice-président)
MUNYESHULI Ezéchiel (alias Méthode Secrétaire)
SIBORUREMA Evariste
Ange NTAGERURA chargés de l’ordre
Invités :
2 Rwandais venus du Havre
1 venu de Bruxelles
NGABONZIZA JD Dieu (ancien président de l »Association Rwandaise de Rouen)
MUNYAKAYANZA Augustin (ancien Capt des FAR, alias Col Romeo des FDLR)
Dieudonné des cèdres
Gaspard
Jérôme GAKARA
KABANDA (alias MUTSINZI) : restaurant Impara
TWAGIRA Charles (Médecin)
Mme TWAGIRA Constance
Mme KAREKEZI Dorothée
MUPAGASI Charles
Vénuste
KAYONDO Pierre
GASHUMBA
Posté par rwandaises.com