Thadeo Gatabazi
Ku wa 16 Nyakanga 2009 nyuma yo kwakira inkunga ya miliyoni 9.3 z’amafaranga y’u Rwanda muri gahunda ya “One Dollar Campaign” yatanzwe na Banki y’u Rwanda Itsura Amajyambere (BRD), umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Abanyarwanda baba mu mahanga, Robert Masozera, yatangaje ko iyo gahunda igikomeje nyuma y’iminsi 100 hibukwa abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994.
Ku bijyanye n’iyo nkunga yari amaze kwakira, Masozera yavuze ko yatanzwe bivuye ku bushake bwo gufasha mu gikorwa cyo kubakira abana b’impfubyi za Jenoside biga batagira aho bataha mu biruhuko. Yagize ati “igice cya mbere cy’iminsi 100 cyari kigamije ahanini gukusanya inkunga no gushishikariza abantu kubyitabira, ubu mu cyumweru gitaha tuzinjira mu gice cya 2 cyo gutangira kubaka”
Yakomeje avuga ko n’ubwo raporo yagaragaje ko kuva uwo mushinga watangira kugeza ku mpera z’iminsi 100 hakusanyijwe miliyari 1.5 hatariho miliyoni zirenga 600 z’amafaranga y’u Rwanda yabonetse mu ntangiriro za Nyakanga 2009.
Yongeye kandi gushimira u Rwanda n’Abanyarwanda kuba baragaragaje ubwitabire muri uwo mushinga, anatangaza ko raporo yawo ya mbere kuva watangizwa izashyirwa ahagaragara nibura ku wa 19 Nyakanga 2009 mu muhango wateganyijwe na Ibuka, Umuryango uharanira inyungu z’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi.
Ikindi yatangaje ni uko icyo gihe hazatangazwa imibare nyayo yavuye muri gahunda ya “One Dollar Campaign” n’uburyo amafaranga azakomeza gukusanywa azakoreshwa.
Umuyobozi w’Agateganyo wa BRD, Jack Kayonga, nyuma yo kugaragaza sheik y’inkunga bageneye gahunda ya “One Dollar Campaign”, yavuze ko gahunda yayo ari ugufasha mu kubakira abana b’impfubyi n’abandi batagira aho baba babitewe na Jenoside yakorewe abatutsi.
NGIZO INDIRIMBO ZAKOREWE UKWIBUKA KU NSHURO YA 15 Genocide yakorewe Abatutsi. Yariribwe n’Abahanzi b’ino mu Rwanda.
http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=265&article=7988
Posté par rwandaises.com