Perezida Kagame asuhuzanya na Andrew Mitchell wo mu ishyaka rya Conservative Party ryo mu Bwongereza (Foto PPU)
Thadeo Gatabazi
Umushinga “Project Umubano” ugiye gutangira mu Rwanda
Kuri uyu wa gatanu tariki ya 24 Nyakanga 2009 Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ari kumwe n’abandi bayobozi bakuru b’igihugu yakiriye mu biro bye abagize rimwe mu mashyaka akomeye mu gihugu cy’u Bwongereza “Conservative Party” mu rwego rwo kugirana ibiganiro bijyanye n’umushinga waryo wo guteza imbere u Rwanda mu nzego zinyuranye, uwo mushinga ukaba witwa “Project Umubano”.
Mu kiganiro na Andrew Mitchell, umwe mu Badepite b’Abongereza n’Umunyamabanga wa Leta mu bijyanye n’iterambere mpuzamahanga ari na we wari uyoboye urutonde rw’abashyitsi 12 bari muri urwo ruzinduko, yavuze ko uwo mushinga watangijwe mu Rwanda mu mwaka wa 2007, akaba yari inshuro ya 2 baza gushyira mu bikorwa ibijyanye n’inshingano zawo.
Ku byerekeranye n’ibikorwa by’uwo mushinga ari na byo ahanini byibanzweho mu kiganiro bagiranye na Perezida wa Repubulika, Mitchell yatangaje ko mu byumweru 2 bazafasha u Rwanda mu nzego zitandukanye zirimo kwigisha abarimu bo mu mashuri abanza ururimi rw’icyongereza mu rwego rwo guteza imbere uburezi, gufasha urwego rw’ubutabera, urw’ubuzima, imikino n’ibindi birimo urwego rw’abikorera mu Rwanda. Impamvu nyamkuru y’ibyo bikorwa, Mitchell yavuze ko ari uburyo bwo gufasha u Rwanda mu iterambere no kubaka umubano hagati y’ibihugu byombi.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Rosemary Museminali yatangaje ko ibiganiro abo bashyitsi bagiranye na Perezida Kagame byibanze ahanini ku nzego “Project Umubano” uzafashamo u Rwanda ndetse banaganira ku kibazo cy’umutekano muke uterwa n’inyeshyamba z’u Rwanda ziri mu gihugu cya Kongo, ariko ngo bavuga ko icyo kibazo cyazakemurwa na Leta ya Kongo n’u Rwanda bishingiye ku mubano bifitanye.
Ikindi Perezida Kagame yaganiriye n’abo bashyitsi ni imiterere y’umuryango nyarwanda bibanda kuri gahunda yo kuringaniza imbyaro, guha amahirwe abagore mu buyobozi, iterambere no kubaka ubukungu budahungabana n’ibindi.
http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=268&article=8105
Posté par rwandaises.com