David Kanamugire, ushinzwe ikoranabuhanga muri Perezidansi ya Repubulika (Foto / Arishive)

Nzabonimpa Amini

KIGALI – Muri “Hotel des Mille Collines” ku wa 23 Ukwakira 2009 hamuritswe imishinga yose yagezweho mu bijyanye n’ikoranabuhanga mu Rwanda kuva mu mwaka wa 2008 – 2009. Intumwa za Komisiyo y’Umuryango w’Abibumbye yo Kuzamura Ubukungu muri Afrika (UNECA) zishimiye gahunda y’u Rwanda ubu rufatwaho urugero rwiza mu bihugu 46 byitabiriye gahunda yo kuzamura ubukungu bw’Afrika hifashishijwe ikoranabuhanga.

Mectar Seck uyoboye izo ntumwa zaje mu Rwanda zirimo gusuzuma ibikorwa by’u Rwanda mu ikoranabuhanga, yatangaje ko n’ubwo isuzuma ritararangira, u Rwanda rwakataje ku buryo rukwiye gufatwaho urugero rwiza n’ibindi bihugu.

David Kanamugire ushinzwe ikoranabuhanga mu Biro bya Perezida wa Repubulika yatangaje ko u Rwanda rwihatiye kubaka ibikorwa remezo mu ikoranabuhanga ku buryo byakwifashishwa mu guhashya ubukene.

Patrick Nyirishema, Umuyobozi Wungirije w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) ushinzwe ikoranabuhanga yamuritse ibikorwa binyuranye birimo umushinga wa Karisimbi, ICT Park, Telecentre 30 ziboneka mu Turere twose tw’u Rwanda, Wireless broadband, Sub marine cable, Fibre optic, National Data Center, Digital pay TV operator, e-government, ibigo by’itumanaho n’ibindi bigamije guhindura ubukungu bw’u Rwanda hifashishijwe ikoranabuhanga.

Hari kandi n’umushinga wo gutangiza icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu ikoranabuhanga mu Ishuri Rikuru ry’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga rya Kigali (KIST) ku bufatanye na kaminuza yo muri Amerika yitwa “Carnegie Mellon University”.

N’ubwo Mectar ashima cyane intambwe u Rwanda rumaze kugeraho kandi rufite gahunda nziza mu ikoranabuhanga yagize ati “ariko hari ibyo u Rwanda rugomba gushyiramo imbaraga nko guharanira ko Interineti yagera mu byaro, kugabanya ibiciro by’itumanaho, kongera umubare w’abatunga telefoni, gusakaza ubumenyi mu ikoranabuhanga n’ibindi”.

Ku kibazo cyo kugabanya ibiciro mu bikorwa by’ikoranabuhanga Nyirishema yasobanuriye Izuba Rirashe ko bizashoboka vuba kubera imiyoboro yubakwa izahuza u Rwanda n’inyanja y’Abahindi, kuko itumanaho ryo mu mazi ari ryo rihendutse kurusha iryakoreshwaga ry’ibyogajuru (satellite). Ngo ibi bizafasha guhuza imiyoboro y’u Rwanda n’iy’isi yose.

 

 http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=307&article=9985

Posté par rwandaises.com