GASABO – Mu rwego rwo gufasha polisi y’igihugu kurushaho gutera imbere mu mikorere, polisi yo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika igiye gufasha muri gahunda zo kunoza urwego rw’ubugenzuzi muri polisi y’igihugu .
Amakuru Ikinyamakuru Izuba Rirashe gikesha ibiro ntaramakuru by’u Rwanda avuga ko ubwo bufatanye buri mu rwego rwo gushyira mu bikorwa umushinga wo kunoza imikorere mu nzego zinyuranye z’igihugu harimo na polisi y’igihugu, uwo mushinga ukaba witwa “Millenium Challenge Corporation”.
Muri ubwo bufatanye, umwe mu bapolisi b’umwuga kandi b’inzobere witwa Rick Daniele azoherezwa muri polisi y’igihugu y’u Rwanda aho azamara igihe cy’imyaka ibiri kugira ngo afashe muri gahunda zo kubaka ubushobozi.
Uwo mushinga wagenewe akayabo k’amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni 790 ni umushinga igihugu cya Leta zunze ubumwe z’Amerika giteramo inkunga ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere ariko birangwa n’imiyoborere myiza kugira ngo bishobore kuzamura imikorere y’abaturage babituye bagana iterambere rinyuze mu kwihangira imirimo.
U Rwanda rwashoboye kubona mu mwaka ushize Amadolari agera kuri miliyoni 25 kubera gushimirwa intambwe rugenda rutera mu miyoborere ariko ngo hakaba hakiri ibikeneye gukorwa kugirango irisheho kugenda neza, iyo nkunga ikaba ari iy’imyaka itatu igamije ahanini kuzamura imikoerer y’inzego zinyuranye.
Mu byo Rick Daniele ategerejweho gufasha polisi y’igihugu nk’uko ibiro ntaramakuru by’u Rwanda bikomeza bibitangaza, ngo harimo kureba imicungire y’abakozi n’imikoreshereze y’umutungo hamwe n’uibugenzuzi, Daniele akaba yaratangaje ko urwe rwego arirwo rw’ibanze rutuma n’izindi nzego zo muri polisi zikora neza.
Umuyobozi mukuru w’agateganyo wa polisi y’igihugu Deputy Commissioner General Mary Gahonzire yashimye ubwo bufatanye urwego ayobora rugiye guhabwa kubera ko bizafasha muri gahunda yari isanzweho polisi y’igihugu yari ifite yo kugira imiyoborere inyuze mu mucyo akaba yaratangaje kandi ko polisi y’igihugu yiteguye kugira ubufatanye busesuye.
Yongeyeho ko ubwo bufatanye buzafasha mu gutuma abaturage barushaho kugirira yizere polisi y’igihugu.
http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=269&article=8146
Posté par rwandaises.com