Umuryango Mpuzamahanga urwanya Ivangura, Licra, wandikiye ubuyobozi bw’Ikigo TF1 Group cyo nyiri televiziyo ya LCI, ubushinja amakosa kuba bwaremeye guha ikiganiro Charles Onana, umaze kumenyekana nk’umuntu upfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ku wa 26 Ukwakira nibwo Onana yari mu kiganiro ‘Tout un Monde’ kinyura kuri Televiziyo yitwa LCI y’Ikigo TF1, aganira n’umunyamakuru Vincent Hervouët ku gitabo yanditse kuri ‘Opération Turquoise’. Ikiganiro kijya kurangira nibwo yeruye ko nta Jenoside yabayeho yakorewe Abatutsi mu Rwanda ndetse nta n’indi Jenoside yabayeho kuva 1900 kugeza 1994.

Mu ibaruwa Umuyobozi wa Licra, Mario Stasi, yandikiye Gilles Pelisson uyobora TF1 Group, yavuze ko abahanga mu nzego zitandukanye bamaze gufata Onana nk’umuntu upfobya Jenoside.

Yakomeje ati “Njye ndibanda ku kwibutsa ko Onana yatsinzwe urubanza mu rwego rwa mbere ndetse no mu bujurire, yashoje ku munyamakuru Christophe Ayad wa Liberation, wari wamushyize mu nkuru ye amugaragaza nk’uhakana Jenoside.”

Yakomeje avuga ko ku muntu nka Onana utavugwaho rumwe, bitari bikwiye ko ikinyamakuru gikomeye nka LCI kimuha urubuga rwo gukwirakwiza ibitekerezo bye.

Umunyamategeko w’Ihuriro ry’Abanyarwanda baba mu Bufaransa, Me Richard Gisagara, aheruka kubwira IGIHE ko uyu muryango wasanze batakomeza kwihanganira ayo magambo ubu bakaba bari gutegura ikirego bateganya kugeza ku bushinjacyaha kuri uyu wa Kabiri.

Charles Onana ni umugabo ukomoka muri Cameroun akaba afite n’ubwenegihugu bw’u Bufaransa.

Gisagara yavuze ko uwo mugabo amaze igihe kinini apfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ku buryo batakomeza kumwihanganira.

Ati « Ni umuntu guhera kera na kare wakomeje guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, iyo urebye wagira ngo ubuzima bwe yabuhariye icyo gikorwa cyo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi. Yanditse ibintu byinshi, yavuze ibintu byinshi ku mbuga zitandukanye, ku maradiyo, ku mateleviziyo ku buryo igihe cyari kigeze kugira ngo akurikiranwe. »

Yongeyeho ati “Yigeze kuvuga ngo Jenoside yakorewe Abatutsi ni cyo kinyoma kinini cyakozwe muri Afurika. Ejo bundi aherutse kuvugira kuri Radiyo France24 nabwo ahakana Jenoside, ni ibintu yagize akamenyero. Ubu rero tukaba tubona igihe cyari kigeze ngo tumukurikirane cyane ko iryo tegeko rihana gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ryagiyeho, kuva ryajyaho yari ameze nk’ushaka kujya arica ku ruhande ntabivuge kuburyo bweruye ariko ibyo yavuze ejo bundi ku wa Gatandatu ni agahomamunwa.”

Bikekwa ko hari abantu bamuri inyuma bamufasha kwandika ibitabo kugira ngo bibe inzira yo gutambutsamo ibitekerezo byabo byo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Me Gisagara avuga ku munyamakuru Vincent Hervouët na we azwiho kugaragara mu biganiro bisesereza cyangwa bipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, aho atanga urugero rw’ikindi kiganiro yakoreye kuri Radiyo Europe 1 muri Mata 2019 ubwo hibukwaga ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Guhera mu 2017, mu Bufaransa hashyizweho itegeko rihana umuntu wese uzajya ahakanira Jenoside yakorewe Abatutsi ku butaka bw’icyo gihugu.

Iri tegeko rihanisha icyaha cy’ihakana n’ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi igifungo cy’umwaka umwe n’ihazabu y’ama-euros 45000 (asaga miliyoni 36 Frw). Iri tegeko riteganya kandi ingingo iha uburenganzira amashyirahamwe yose arengera abarokotse gukurikirana mu nkiko abantu bose bahakana Jenoside cyangwa se bakayipfobya, mu gihe cyose ubushinjacyaha butabikoze cyangwa buzaririye mu kubakurikirana.

Charles Onana ashinjwa gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

https://www.igihe.com