Perezida wa Sena, Vincent Biruta (Foto / Arishive)

Aphrodis Nsabimana

Inteko Rusange ya Sena ku wa 3 Nyakanga 2009 mu ngoro y’In teko Ishinga Amategeko ku Kimihurura mu Mujyi wa Kigali yemeje umushinga w’Itegeko ryerekeye irangizwa ry’igihano cy’igifungo cya burundu cy’umwihariko.

Nk’uko ikinyamakuru Izuba Rirashe kibikesha itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ushinzwe itumanaho mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, binashimangirwa n’umuyobozi ushinzwe Itumananaho n’Itangazamakuru mu Nteko Ishinga Amategeko, Habimana Augustin, iryo tegeko rigamije kugena uburyo bw’umwihariko bwo kurangiza no gushyira mu bikorwa igihano cy’igifungo cya burundu cy’umwihariko ryemejwe na Sena y’u Rwanda.

Nk’uko iri tegeko ribiteganya, igihano cy’igifungo cya burundu cy’umwihariko kigenerwa abahamwe n’ibyaha by’ubugome by’indengakamere cyangwa by’isubiracyaha bikurikira bijyanye n’iyica rubozo ryateye urupfu, ubwicanyi cyangwa ubuhotozi byongeyeho ubushinyaguzi ku murambo, icyaha cya Jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu, ibikorwa by’iterabwoba bihitana ubuzima bw’abantu, gusambanya abana ku gahato, kwangiza imyanya ndangagitsina no kurema cyangwa kuyobora imitwe y’abicanyi.

Igihano cy’igifungo cya burundu cy’umwihariko ni igihano cya burundu gifite umwihariko ukurikira wo kudahabwa imbabazi izo ari zo zose, gufungurwa by’agateganyo cyangwa guhanagurwaho ubusembwa nyir’uguhamwa n’icyo cyaha ataramara nibura imyaka 20 y’igifungo.

Iryo tegeko ry’igihano cya burundu cy’umwihariko kandi ugihanishijwe afungirwa mu cyumba cya wenyine cyo muri gereza cyagenewe abantu bakoze ibyaha ndengakamere, icyo cyumba kikaba kigomba kuba gifite ubugari bugereranyije kandi kirimo ibyangombwa by’ibanze ku muntu.

Bitabangamiye umutekano rusange, urangiza igihano cy’igifungo cya burundu cy’umwihariko ashobora gusurwa n’ababyeyi be, uwo bashakanye, abana n’abavandimwe be ku munsi n’amasaha no mu buryo buteganywa mu mategeko ngengamikorere ya za gereza.

Igika kivuga ko urangiza igihano cyo gufungwa burundu by’umwihariko atagomba guhura n’abandi bagororwa kandi aho afungiye hakarindwa by’umwihariko cyavanywemo mu kwiga umushinga w’itegeko wari wavuye mu Mutwe w’Abadepite.

 

 http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=259&article=7677

Posté par rwandaises.com