Ubwo yagezaga ijambo ku bakuru b’ibihugu naza Guverinoma bagera kuri 80 baje kwizihiza umunsi intambara ya Mbere y’isi yarangiriye, Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron yababuriye ko ku isi hari umwuka wo gukunda igihugu by’agakabyo kandi ko ushobora kuzaza ibyago kurusha ibisubizo.

Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron avuga ko gukunda igihugu by’agakabyo bishobora kuba imvano y’Intambara ikomeye

Kuri we ngo gukunda igihugu cyawe ni byiza ariko bihabanye no kugikunda by’agakabyo kuko ngo ibi bituma utorohera abandi mufite ibyo mutandukanyiyeho.

Ngo amateka yerekana ko ashobora kwisubiramo, ibintu bikamera cyangwa bikarusha uko byari bimeze mu Burayi bwo mu Kinyejana cya 20.

Mubo Perezida Macron yagezaga ho ijambo harimo na Trump muri iki gihe unengwa ko ashyira inyungu za USA cyane kurusha abandi bafatanyabikorwa bayo.

Ibyo yise ‘America First’ hari ababibonamo gukunda igihugu by’agakabyo( nationalism) kandi ngo ibi byatumye USA itakaza isura nziza ibihugu byinshi byayibonagamo bigatuma bikorana nayo kandi hatirengagijwe inyungu z’impande zombi.

Emmanuel Macron yagize ati:“ Gukunda igihugu bitandukanye no kugikunda by’agakabyo. Gukunda igihugu by’agakabyo ni ugutesha agaciro kugikunda by’ukuri gushyize mu gaciro.”

Intambara ya Mbere y’Isi yaguyemo abantu miliyoni 16. Muri bo miliyoni zirindwi ni abasivili. Yatangiye taliki 28, Nyakanga, 1914 irangira taliki 11, Ugushyingo, 1918.

Kuri iki gicamunsi Perezida Macron arafungura inama nyunguranabikerezo y’abakuru b’ibihugu byatabiriye umuhango w’uyu munsi baganire ukohashyirwaho ingamba zirambye zazakumira ko ibyateye Intambara ya Mbere y’Isi byakongera kubaho.

Iyi nama ariko ngo ntiri bwitabirwe na Perezia Donald Trump ariko Vladmir Putin we arayigaragaramo nk’uko Daily Mail yabitangaje.

Umuhango wo kwibuka ihagarikwa ry’intambara ya Mbere y’Isi witabiriwe kandi n’abami n’ibikomangoma(harimo n’umwami wa Marocco Muhammed VI ), abakuru b’ibihugu na ba Minisitiri b’Intebe.

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame nawe yageze i Paris kuri uyu wa Gatandatu kwifatanya na bagenzi be kwibuka ihagarikwa ry’iriya ntambara n’ubutwari bw’ingabo yahitanye.

Jean Pierre Nizeyimana

https://umuseke.rw/gukunda-igihugu-no-kugikunda-byagakabyo-biratandukanye-macron.html

Posté le 12/11/2018 par rwandaises.com