Hirya no hino mu midugudu itandukanye mu Rwanda barizihiza umunsi mukuru wo kwibohora.

Ku rwego rw’igihugu uyu munsi wizihirijwe mu murenge wa Rongi mu karere ka Muhanga aho nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame yifatanyije n’abatuye muri ako gace ahubatse umudugudu w’icyitegererezo wuzuye utwaye miliyari 21 z’amafaranga y’u Rwanda.

Uyu mudugudu wa Horezo wubatswe mu murenge wa Rongi ku buso bwa hegitari 56 muri gahunda ya Leta yo guhangana n’ibiza bikomeje kwibasira ibice bitandukanye by’igihugu no gukumira ko byakongera gutwara ubuzima bw’abaturage kubera imiturire itaboneye.

Uyu mudugudu ufite ibibuga by’imikino itandukanye nk’umupira w’amaguru, Volleyball na Basketball, iminara y’itumanaho rya telefoni na Internet, imirindankuba.

Hari kandi ibiraro by’amatungo magufi nk’ihene n’inkoko, ibiraro by’inka, amashuri guhera ku y’incuke, abanza n’ay’isumbuye.

Abaturage bo muri uyu mudugudu bavuga ko abana bigaga mu mashuri abanza bakoraga urugendo rwa Kilometero eshatu, mu gihe abiga mu mashuri yisumbuye bakoraga urugendo rwa kilometero umunani. Ibi byatumaga nk’iyo imvura yabaga yaguye ntawajyaga kwiga.

Iri shuri ryubatse mu buryo bugezweho kandi rifite icyumba cy’ikoranabuhanga, Laboratwari, amashanyarazi n’ibindi. Uyu mudugudu kandi ufite urugo mbonezamikurire y’abana bato, aho ababyeyi bazajya bigishirizwa gutegura indyo yuzuye no kwita ku bana hagamijwe guhangana n’igwingira ry’abana.

Ibi bizatuma abana bo muri uyu mudugudu n’indi iwegerereye bazajya bategurwa bakiri bato bahabwe ubumenyi. Uru rugo ruzajya rwakira abana bakiri mu nda ya nyina kugeza ku myaka 6 bagiye gutangira amashuri abanza. Ufite kandi ivuriro n’ibigega by’amazi.

Perezida Kagame yavuze ko nyuma yo guha abaturage ibi bikorwa
remezo by’inzu, amazi, ubuhinzi n’ubworozi, imihanda n’ibindi, igisigaye ari ukubikomeza no kubirinda mu bufatanye hagati y’abaturage ubwabo, ingabo ndetse n’ubw’abaturage n’ingabo muri rusange.

http://www.tv1.rw/Rwanda-Hirya-no-hino-mu-gihugu-hizihijwe-umunsi-mukuru-wo-kwibohora

Posté le 05/07/2018 par rwandaises.com