Abahagarariye ibihugu byabo mu Buholandi, imiryango mpuzamahanga, abikorera ku giti cyabo n’inshuti z’u Rwanda, bifatanyije n’Ambasade yarwo muri iki gihugu kwizihiza ku nshuro ya 24 umunsi wo kwibohora, tariki ya 4 Nyakanga 2018.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi, Karabaranga Jean Pierre, yatangarije IGIHE ko muri ibi birori, byabaye igihe cyiza cyo gushimira ingabo zari iza RPA, zabohoye igihugu, zikanahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse zimwe zikagwa ku rugamba.

Yagize ati « Uyu munsi twishimiye imyaka 24 tumaze twibohoye, aho twishimiye ubuyobozi bwiza dufite butubera urugero rwiza aho turi hose mu kazi. Uyu munsi kandi turibuka abaharaniye ko habaho ayo mateka meza bakanga ko tuguma kuba mu mabi, bamwe muri bo barakahasiga ubuzima abandi bakamugarira. »

Amb. Karabaranga yanerekanye ko nyuma y’urugamba rw’amasasu mu kubohora igihugu, hahise hanzika urw’iterambere rugikomeje, ubukungu bw’igihugu bukazamuka.

Ati « Nababwiye ko igihembwe cya mbere cy’uyu mwaka wa 2018 ubukungu bw’u Rwanda bwiyongereyeho 10,06 % nta bihugu byinshi byabishoboye mu gihe ubwa hano mu Buholandi ubukungu bwaho bwiyongereyeho 0,08%. Abantu twabiganirije hano bavuze bati ‘ntibishoboka’, bumiwe muri make. »

Uretse icy’ubukungu bw’u Rwanda buzamuka, Amb. Karabaranga yanabwiye abanyamahanga ko rwakira abashoramari benshi, byongeye rukaba rurangwa n’umutekano; raporo ya Gallup 2018 yagaragaje ko u Rwanda ari urwa kabiri mu bihugu bifite abaturage batekanye muri Afurika.

Amb. Karabaranga yanavuze ko hari n’ibindi byinshi byaganiriweho, birimo kuba u Rwanda arirwo rufite umubare munini w’abagore mu Nteko Ishinga Amategeko; kuba impfu z’ababyeyi bapfa babyara cyangwa abana bapfa bataragira imyaka itanu zagabanutse; ubuyobozi bwiza bwa Perezida Kagame unayoboye Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika (AU) n’ibindi.

Abahagarariye ibihugu byabo n’imiryango mpuzamahanga n’abandi batumirwa buri wese yagiye ahabwa impamba y’icyayi na kawa by’u Rwanda kugira ngo basogongere ku buryohe bwabyo babimenye.

Ibirori by’umunsi wo kwibohora byabayemo ubusabane, ababyitabiriye basusurutswa n’Itorero Inganzo ryo mu Buholandi ryerekana imbyino nyarwanda.

 

Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi, Karabaranga Jean Pierre

 

 

Abahagarariye ibihugu byabo n’imiryango mpuzamahanga mu Buholandi bifatanyije n’u Rwanda kwizihiza umunsi wo kwihohora

 

 

Itorero Inganzo ryo mu Buholandi ryasusurukije ibirori mu mbyino nyarwanda

 

 

 

 

 

Kawa y’u Rwanda yamuritswe

 

 

 

 

 

 

Bagize ubusabane bishimira ko u Rwanda rwabohowe

 

Abahagarariye ibihugu byabo n’imiryango mpuzamahanga mu Buholandi bifatanyije n’u Rwanda kwizihiza umunsi wo kwihohora

Karirima Ngarambe /Den Haag mu Buholandi

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe

Kuya 4 Nyakanga 2018 saa 11:29
Posté le 04/07/2018 par rwandaises.com