Leta Zunze Ubumwe za Amerika zamaganye imikoranire y’Igisirikare cya Congo Kinshasa, FARDC, n’Umutwe wa FDLR ugizwe n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, iki gihugu gifata nk’ababarizwa mu mutwe w’iterabwoba.

Mu Kanama k’Umutekano ka Loni kigaga ku bibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo, Intumwa ya Amerika mu bijyanye na Politiki, Robert Wood, yavuze ko igihugu cye « kimaze igihe gitewe impungenge n’imikoranire ya FARDC n’imitwe yitwaje intwaro ikorera mu Burasirazuba bwa Congo by’umwihariko FDLR. »

Yagaragaje ko bimaze kuba nk’ihame ko « ibihuha n’imvugo zikoreshwa ku Rwanda na MONUSCO byiyongera ndetse bituma abasivili n’abashinzwe kubungabunga amahoro bajya mu kaga’’.

Yagize ati « Ndahamagarira Guverinoma ya RDC kwamagana imbwiraruhame zimakaza urwango.’’

Umutwe wa FDLR umaze imyaka isaga 20 ukorera ku butaka bwa Leta ya Congo Kinshasa, ugizwe na bamwe mu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 ndetse washyizwe ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Wood yakomeje agira ati « Twongeye gusaba Guverinoma ya Congo, guharanira ko igisirikare cyayo gikora mu buryo bwa kinyamwuga, kigahagarika byihuse imikoranire n’imitwe yitwaje intwaro. »

Ubu bufatanye hagati ya FARDC na FDLR si ubwa mbere buvuzwe ndetse hashize igihe kinini u Rwanda rugaragaza ko uyu mutwe wivanze n’Igisirikare cya Congo kandi ko no mu bikorwa bigamije kuruhungabanyiriza umutekano, uhabwa ubufasha na Congo.

Raporo zitandukanye z’impuguke za Loni zakunze kugaruka kuri iyi mikoranire ndetse n’amakuru y’ubutasi y’inzego z’umutekano z’u Rwanda yarabigaraje kenshi.

Amakuru y’inzego z’ubutasi z’u Rwanda yerekana Umugaba w’Ingabo za FDLR, Pacifique Ntawunguka, uzwi ku izina rya Omega yagiranye ibiganiro na Guverineri wa Kivu ya Ruguru usanzwe ari n’Umusirikare Mukuru mu Ngabo za Congo, Constant Ndima Kongba.

Mu kiganiro cyo kuri telefoni ku wa 19 Kamena 2022, Omega yasabye ko abarwanyi be bishyurwa kugira ngo bakomeze akazi ko gufasha FARDC mu bice bya Rutshuru.

Umubare w’amafaranga yasabaga yari 300$ kuri buri musirikare, akagenerwa abari mu mutwe wihariye wa FDLR ufatwa nk’ubarizwamo abarwanyi bakomeye witwa Commando de Recherche et d’Action en Profondeur. Uyu mutwe uyobowe na Col Ruvugayimikore Ruhinda.

Nyuma y’iminsi itatu, kuko nta bwishyu bwari bwabonetse, abasirikare 45 bo muri uwo mutwe bayobowe na Lt Noheli Nyiringabo, banze kujya kurwana. Ubwo yabazwaga impamvu banze kujya ku rugamba, Lt Gen Ndima Kongba yasubije ko atari byo, ahubwo ko ari ikinyoma gisa.

Muri Mutarama, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika yari yasabye Guverinoma ya Congo guhagarika imikoranire iri hagati ya FARDC na FLDR.

Muri uko kwezi, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Congo, Lieutenant General Christian Tshiwewe Songesha, yagiranye ibiganiro n’abayobozi b’imitwe yitwaje intwaro batandukanye barimo n’aba FDLR, ibera mu Mujyi wa Goma muri Serena Hotel. Ni inama bivugwa ko yasojwe bashimangiye imikoranire mu buryo buhoraho.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Loni, Claver Gatete, yavuze ko uko iminsi ishira ariko ibintu birushaho kudogera muri Congo ahanini biturutse ku bushake buke bw’abayobozi b’iki gihugu mu kuba bakwihutira gufata ingamba ziganisha ku mahoro arambye mu Burasirazuba bw’igihugu.

Ati « Byamaze kugaragara ko nubwo aya makimbirane akomeje kugira ingaruka mbi ku baturage b’abasivile, Guverinoma ya Congo iri kuyakoresha nk’igikoresho cya politiki mu gucecekesha abatavuga rumwe n’ubutegetsi mbere y’uko amatora agera. »

Ibi byose biri kujyana n’umugambi usanzwe wa RDC wo kugaragaza u Rwanda nk’impamvu nyamukuru y’ibibazo byose igihugu gifite, aho Gatete yavuze ko gukomeza kwitwaza u Rwanda bidakuraho ko aya makimbirane akomoka ku miyoborere mibi mu bijyanye na politiki, ubukungu, mu gisirikare no mu zindi nzego.

Yavuze kandi ko Leta ya Congo yarenze ku myanzuro yagiye ifatwa igamije kugarura amahoro, atanga urugero ku masezerano ya Luanda.

Ati « Amasezerano ya Nairobi na Luanda by’umwihariko, amwe afite ingingo enye z’ingenzi, mu gihe andi afite 11. Muri yombi, ingingo ya mbere ni iyo guhagarika imirwano n’ibikorwa by’ubushotoranyi. Aho gushyira mu bikorwa aya masezerano, Guverinoma ya RDC yashyigikiye ubugizi bwa nabi binyuze mu guha rugari imvugo zibiba urwango no kwiyegereza imitwe yitwaje intwaro n’abacancuro bakarwana ku ruhande rwa RDC. »

Wood na we yasabye RDC guhagarika imvugo zibiba urwango, kandi Leta ikagira uruhare mu guhana abazihembera.

Ati « Ubwo nari i Kinshasa, nasabye abayobozi ba Guverinoma ya RDC kwamagana imvugo zibiba urwango, guhana abahembera ubugizi bwa nabi, kandi ikagira uruhare mu gukosora izi mvugo zibibwa. Ubwo butumwa nongeye kubusubiramo uyu munsi. »

Kuva amakimbirane mu Burasirazuba bwa Congo yakongera kwaduka, abavuga Ikinyarwanda baribasiwe mu buryo budasanzwe, bashinjwa kuba Abanyarwanda kugeza n’aho bamwe bishwe, bakirukanwa, abandi ibyabo bikangizwa.

Amb Gatete yavuze ko imikoranire ya FARDC na FDLR ikomeje kugira ingaruka nyinshi ku busugire bw’u Rwanda, kuko ubutaka bwarwo bwavogerewe inshuro nyinshi mu myaka ishize. Ati « Kimwe n’ibindi bihugu, u Rwanda rufite uburenganzira bwo kurinda imipaka yarwo n’abaturage barwo ibitero byambukiranya imipaka. »

Amerika yamaganye imikoranire ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’Umutwe wa FDLR ugizwe n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amerika-yamaganye-imikoranire-ya-rdc-n-umutwe-wa-fdlr