2

Kuri uyu wa Kabiri tariki 04 Nyakanga 2023, Ambasade y’u Rwanda mu Buhinde yizihije ku nshuro ya 29 Umunsi Mukuru wo Kwibohora. Ni ibirori byitabiriwe n’abasaga 600 barimo Abayobozi Bakuru muri Leta y’u Buhinde, Abahagarariye Ibihugu byabo mu Buhinde basaga 140, Abashoramari mu nzego zitandukanye, ndetse Abanyarwanda baba mu gihugu cy’u Buhinde.

Ni ibirori byaranzwe n’imbwirwaruhame zitandukanye ku mateka yo Kwibohora, umubano w’u Rwanda n’u Buhinde, iterambere n’ubukerarugendo mu Rwanda, ndetse n’amahirwe u Rwanda rutanga mu rwego rw’ishoramari.

Umuyobozi w’ikigo cy’ubushakashatsi Observer Research Foundation, Dr. Samir Saran, yabwiye abari bateraniye aho ko u Rwanda ari igihugu gifite ubuyobozi bwiza.

Mu bunararibonye bwe nk’Umuyobozi w’ikigo gitegura inama izwi nka Kigali Dialogue, yatangaje ko u Rwanda ari inyenyeri imurika mu rwego rw’imiyoborere myiza.

Rudra Chatterjee uhagariye inyungu z’u Rwanda muri Kolkata, yatanze ikiganiro ku mahirwe u Rwanda rutanga mu ishoramari. Nk’umushoramari mu Rwanda, yasobanuye birambuye ko Leta y’u Rwanda yoroheje ishoramari, hashyirwaho politiki n’ingamba zoroshya ubucuruzi, ndetse akangurira abashoramari bo mu Buhinde gushora imari yabo mu Rwanda.

Alem Tsehaye Woldemariam, Ambasaderi wa Eritrea akaba n’Umuyobozi wa ba Ambasaderi bahagarariye Ibihugu byabo mu Buhinde, yagaragaje ko mu myaka 29 ishize u Rwanda rwateye intambwe ishimishije nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, yongeraho ko bigaragazwa n’uko u Rwanda rugenda rugaragara mu myanya myiza ku rwego mpuzamahanga nko mu koroshya ishoramari no kugira umubare munini w’abagore mu nzego zifata ibyemezo, by’umwihariko mu nteko ishinga amategeko.

Ambasaderi Jacqueline Mukangira uhagarariye u Rwanda mu Buhinde, yasobanuye ko kuri uyu munsi wo Kwibohora hibukwa igihe Ingabo zahoze ari iza RPA zatsinze Leta yariho icyo gihe, yateguye kandi igashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Amb. Mukangira yashimiye Ingabo zahoze ari iza RPA ku bwo kwitanga zitizigama, zikabohora u Rwanda. Yahaye icyubahiro kandi intwari zatabarukiye ku rugamba rwo kubohora Igihugu.

Ambasaderi Mukangira yagaragaje inzira yo kwiyubaka u Rwanda rwanyuzemo kuva muri 1994 n’iterambere rugezeho cyane cyane mu rwego rw’ibikorwaremezo, ubukungu, n’imibereho myiza y’abaturage. Yakanguriye abari bateraniye aho gusura u Rwanda bakihera ijisho ibyiza nyaburanga birutatse.

Shri V. Muraleedharan, Umunyamabanga muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Buhinde, yifurije u Rwanda umunsi Mukuru mwiza wo Kwibohora.

Yashimye kandi umubano mwiza hagati y’u Rwanda n’u Buhinde, ashima uburyo yakiriwe neza ubwo aheruka gusura u Rwanda mu mwaka wa 2021 na 2022. Yijeje ko u Buhinde buzakomeza gufatanya n’u Rwanda mu nzira rurimo y’iterambere.

Ibi birori kandi byaranzwe n’igitaramo cy’imbyino z’Umuco Nyarwanda aho umuhanzi Jules Sentore n’Abanyeshuri b’Abanyarwanda biga muri Kaminuza zitandukanye mu Buhinde, basusurukije abari bateraniye aho. Itorero ryo mu Ntara ya Haryana naryo ryagaraje umuco w’Abahinde mu mbyino zitandukanye.

https://igihe.com/diaspora/article/abanyarwanda-batuye-mu-buhinde-bizihije-umunsi-wo-kwibohora