Kizza E. Bishumba

Kuri uyu wa 4 Nyakanga 2009, Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame yambitse impeta z’ishimwe abakuru b’ibihugu na za Guverinoma mu rwego rwo kubashimira uruhare bagize mu gufasha Abanyarwanda mu rugamba rwo kwibohora no guhagarika Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, igikorwa cyabereye kuri sitade Amahoro i Remera mu gikorwa cyo kwizihiza isabukuru yo kwibohoza ku nshuro ya 15.

Impeta z’ishimwe zatanzwe kuri uwo munsi zirimo iyitwa “Uruti” yatanzwe mu rwego rwo gushima ubuhanga, ubushishozi mu buyobozi n’ubutwari bwaranze abayihawe kubera uruhare bagaragaje rugamba rwo kwibohoza ndetse n’iyitwa “Umurinzi” impeta yatanzwe mu rwego rwo gushima abazihawe uburyo bagaragaje ubumuntu bagira uruhare mu guhagarika Jenoside yakorewe abatutsi.
Mu bahawe impeta harimo nyakwigendera Mwalimu Julius Kambarage Nyerere wigize kuba Perezida wa Tanzaniya impeta ikaba yarakiriwe n’umufasha we Mariya Nyerere. Nyerere yahawe izo mpeta kubera ko yarangwaga no kuba Umunyafurika uharanira amahoro n’ubumwe bw’Abanyafurika akarangwa no gukumira amakimbirane ayo ari yo yose, by’umwihariko akaba yaragize uruhare mu kumvikanisha ikibazo cy’Abanyarwanda bari barahejejwe ishyanga. Ndetse ngo n’ubwo Jenoside yabaye atakiri Perezida ngo ntiyicaye ngo arebere Jenoside kuko yahamagariye amahanga kumenya ko ibibera mu Rwanda ari Jenoside.

Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda na we wahawe izo mpeta we ni umuntu uzwiho kuba yaragize uruhare rwo guharanira amahoro no kubitoza abandi mu bihugu bitandukanye kuva kera haba muri Mozambike kimwe no gufasha Abanyarwanda bari mu mahanga gutaha mu gihugu cyabo.

Mu Rwanda by’umwihariko Museveni yagize uruhare mu kumvikanisha ikibazo cy’impunzi zari zikeneye gutaha ndetse agerageza no kumvisha uwari Perezida w’u Rwanda, Yuvenali Habyarimana, ko yacyura impunzi z’Abanyarwanda neza ndetse na nyuma akomeza kugira uruhare rwo guhuza impande zombi zari zihanganye, ariko byose bikomeza kunanirana.

Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Meles Zenawi, na we wambitswe impeta ni umwe mu bayobozi b’Afurika baharaniye ubumwe bw’Afurika akaba yaragize uruhare mu kubohora igihugu cye. Mu gihe Jenoside yakorwaga mu Rwanda mu mwaka wa 1994 igihugu cye cyohereje abasirikare mu Rwanda guhagarika Jenoside ndetse mu mwaka wa 1998 yagize uruhare rwo kumvikanisha ko ibyabaye mu Rwanda ari Jenoside, bityo impeta yahawe akaba ari ikimenyetso cy’ishimwe Abanyarwanda bamugeneye we n’abaturage ayobora muri rusange.

Mu ijambo yagejeje kubari bitabiriye iki gikorwa, Perezida Kagame yavuze ko uyu munsi ugamije gusuzuma intambwe Abanyarwanda bamaze gutera nyuma yo kwibohora ingoma y’igitugu no gufatira hamwe ingamba zo kwiteza imbere kugira ngo bagere ku kwibohora nyakuri. Yanaboneyeho ashimira abagize uruhare bose mu kubohora u Rwanda ari na byo byatumye u Rwanda rugera aho ruri ubu.

Yashimiye zimwe mu nshuti z’u Rwanda zafashije kumvikanisha ikibazo cy’Abanyarwanda bari baboshywe cyane abari barahejejwe ishyanga n’ubuyobozi bubi, abagize uruhare mu kugira ngo urugamba rwo kwibohora rushoboke kimwe n’urwo guhagarika Jenoside yakorerwaga abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994. Yagize ati “ni yo mpamvu aba tubahaye ishimwe ry’imidari y’Uruti n’Umurinzi. Gusa n’Abanyarwanda barashimirwa muri rusange n’ubwo batahawe iyo midari. Yongeyeho ati “ubutwari n’ibikorwa byanyu ni byo byatumye Abanyarwanda bagera ku bikorwa by’ingirakamaro kandi bigaragara”.

Yavuze ko u Rwanda rwaranzwe n’ubutegetsi bwari bwugarijwe n’ubujiji n’ubukene byaje kubyara Jenoside, ashimira ingabo zarwanye urugamba ndetse n’Abanyarwanda bitanze mu buryo butandukanye bagaharika iyo Jenoside, ndetse bakaba bakitanga kugeza n’ubu.

Kagame yavuze ko ibyagezweho ari byinshi kugeza ubu birimo umutekano, ubukungu n’ibindi ati “dushimire abadufashije kwifasha kudasindagizwa ari na byo byatumye tugera aho tugeze kandi hashimishije”

Mu ijambo rye, Museveni yavuze ko mu ntambara zose yagiye arwana zo kubohora ibihugu yari kumwe n’Abanyarwanda b’impunzi barimo nyakwigendera Fred Gisa Rwigema na Perezida Paul Kagame kugeza n’aho bafatanyirije urugamba rwo kurwanya ubutegetsi bubi inshuro ebyiri zitandukanye bwari bwugarije Uganda.

Museveni kandi yagize ati “ndashimira ingabo za RPF n’Abanyarwanda, mwarakoze kubohora igihugu no gutsinda umwanzi. Ni inzira nziza kandi igikomeza.”
Perezida wa Uganda kandi yashimiye by’umwihariko u Rwanda kugira uruhare rwo kugarura umutekano mu Karere by’umwihariko ashimira u Rwanda n’u Burundi gushyigikira ishyirwaho ry’Uubumwe bw’Afurika y’Iburasirazuba (EAC).

Yashimiye impeta yahawe, avuga ko atari ize gusa, ahubwo ari iz’abigize uruhare bose mu kubohora u Rwanda, banakomeje ndetse umugambi wo kwibohora no kubohora abandi cyane cyane abatarigeze batererana Abanyarwanda mu bihe by’akaga.

Avuga ku rugamba rwo kwibohora ingabo zari iza RPF zarwanye, Meles Zenawi,Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia yavuze ko abantu badakwiye kubyitiranya ngo bakeke ko hari undi muntu wabigizemo uruhare,ahubwo agaragaza ko ingabo zari iza RPF arizo zabohoye Abanyarwanda ndetse zikanahagarika Jenoside yakorerwaga abatutsi mu 1994. Kimwe n’abandi Zenawi yashimwe impeta yambitswe.
Uyu muhango waranzwe n’akarasisi kadasanzwe kakozwe n’Ingabo na Polisi y’Igihugu.

Posté par rwandaises.com