Perezida Paul Kagame (ibumoso) na Perezida Joseph Kabila mu kiganiro n’abanyamakuru (Foto-Urugwiro)
Thadeo Gatabazi

RWANDA-DRC – Mu nama y’umunsi umwe yahuje Perezida w’u Rwanda Paul Kagame na Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo Joseph Kabila Kabange ku wa 6 Kanama 2009 muri Hoteli Ihusi iri muri metero 250 uvuye ku mupaka w’u Rwanda, abakuru b’ibihugu byombi baganiriye kuri byinshi bigamije kurushaho kunoza imibanire myiza hagati y’ibihugu byombi.

Hanaganiriwe kandi ku isubukurwa rya komisiyo ibihugu byombi byari bihuriyeho yigaga ku bibazo u Rwanda na Kongo bishobora guhura na byo, cyane iby’umutekano n’ubukungu; iyo komisiyo ikaba yaraherukaga kubaho mu mwaka wa 1989.

Ibindi by’ingenzi byaganiriweho n’abayobozi b’ibyo bihugu ni ibijyanye n’ubufatanye mu by’ingabo n’umutekano hagati y’ibihugu byombi, hanashimangirwa kandi umubano ushingiye kuri za Ambasade kimwe no kongera kubyutsa ibikorwa by’Umuryango w’Ubukungu mu bihugu bituriye Ibiyaga Bigari (CEPGL) wari uhuriweho n’u Rwanda, u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, we yatangarije abanyamakuru ko we na mugenzi we baganiriye cyane cyane ku butwererane mu by’ubukungu harimo umushinga wa gazi metane mu kiyaga cya Kivu, ndetse hakaba harashyizweho akanama gahuriweho n’ibihugu byombi kugira ngo karebe uko u Rwanda na RDC byakura inyungu muri uwo mushinga.

Perezida Joseph Kabila yatangaje ko inama yo gusubukura iyo komisiyo izabera i Kinshasa hagati y’Ugushyingo n’Ukuboza 2009, ikazibanda ku butwererane bushingiye ku bya gisirikari n’umutekano muri rusange, ingufu, ibidukikije, ubukerarugendo, ubucuruzi, ubuhahirane, ishoramari, impunzi, umuco hagati y’ibihugu byombi n’ibindi.

Abajijwe ibyo kwaka intwaro inyeshyamba za FDLR zihungabanya umutekano w’u Rwanda ziba mu gihugu cye n’igihe icyo kibazo kizarangirira Perezida Kabila yavuze ko icyo kibazo kiri mu nzira yo gukemuka kubera ko ibihugu byombi bigaragaza ubushake bwo kugikemura hajyaho gahunda zinyuranye za gisirikari zo guhashya izo nyeshyamba.

Iyo nama yahuje abo Baperezida bombi yabanjirijwe n’iy’Abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga b’ibihugu byombi, iyo nama ikaba yarabaye kuva ku wa 5 – 6 Kanama 2009 muri Hoteli Kivu Serena mu Karere ka Rubavu.

 

http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=273&article=8337

Posté par rwandaises.com