Ba Minisitri b’ububanyi n’amahanga, Museminari w’u Rwanda na Thambwe Mwamba wa RDC
Jerome Rwasa

KIGALI – Amakuru ikinyamakuru Izuba Rirashe gikesha Ibiro ntaramakuru by’u Rwanda, avuga  ko  Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa  Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo Alexis Thambwe Mwamba yavuze ko icyo gihugu kitazahagarika kurwanya Interahamwe na Ex- Far kugeza ubwo bazaba bavuye ku butaka bwa Kongo.

Yatangaje kandi ko mu kwezi kw’Ugushyingo 2009 hazakorwa isuzuma ry’umusaruro uzaba  waravuye mu bikorwa byo kubarwanya  ariko hagati aho kubarwanya ngo ntabwo bizahagarara.

Iyo nkuru ikomeza igaragaza ko abarwanyi ba FDLR n’ingabo za Leta FARDC ziregwa gukora ibikorwa by’ihohoterwa mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru no mu Ntara  y’Amajyepfo harimo ibikorwa byo gufata abagore n’abakobwa ku ngufu.

Kugeza ubu,  ngo ibyo bikorwa bimaze gukorerwa abagore n’abakobwa bagera ku bihumbi 200 bo muri za Kivu zombie. Amakuru atangazwa n’Umuryango w’Abibumbye akomeza agaragaza ko imvururu zakuye mu byabo abantu bagera kuri miliyoni 2 n’ibihumbi 100 harimo abagera ku bihumbi 538,880 muri Kivu y’Amajyepfo n’abagera kuri miliyoni 1,130,000 mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ibikorwa by’ubutabazi (OCHA) rivuga  ko mu minsi ishize ibikorwa byo gufata abagore n’abakobwa ku ngufu byiyongereyeho 30% muri 2009  mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo ugereranije n’umwaka wa 2008.

Mu ruzinduko yagiriye  muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo ku ya 11 Kanama 2009 , Umunyamabanga ushinzwe ububanyi n’amahanga wa Leta zunze Ubumwe z’Amerika Hilary Clinton yavuze ko ayo mahano akorerwa abo bari  n’abategarugori  ari icyaha kibasiye inyokomuntu akaba yarasezeranije icyo gihugu inkunga y’Amadolari miliyoni 17 zo guhashya icyo cyorezo.

Iyo nkuru ikaba ivuga ko  Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Rosemary Museminari yatangarije ibiro ntaramakuru IRIN, ko mu rwego rwo gushakira  igisubizo  ikibazo cy’umutekano muke uterwa n’ingabo za FDRL zigera ku bihumbi 6, ko hagiye gusubizwaho Komisiyo ihoraho ihuje ibihugu byombi izafasha mu kunoza politiki,n’imibereho myiza ku nyungu z’abatuye u Rwanda na Kongo.

 

 

http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=277&article=8539

Posté par rwandaises.com