Bwana Willy Rukundo (ibumoso) nyuma yo guha sheki Masozera Robert

Ku cyicaro cya Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga n’ubutwererane (MINAFET) niho ubuyobozi bwa ORINFOR bwashyikirije abashinzwe igikorwa cyo gukusanya inkunga yo kubonera amacumbi abana bacitse ku icumu rya Jenoside kizwi ku izina rya “One Dollar Campain” sheki ya miliyoni eshatu n’ibihumbi cumi na bine, mu cyumweru gishize.
Umuyobozi mukuru w’agateganyo wa ORINFOR, Bwana Willy Rukundo yerekanye ko abanyamakuru b’ikigo akuriye bakoze byinshi mu gukangurira abantu kwitabira iriya gahunda ya “One Dollar Campaign”. Gusa yaje kongeraho ati ”N’ubwo bakoze ibyo ariko nabo basanze bitagomba kugarukira aho gusa maze nabo bifuza kugira icyo batanga kuko mbere yo kuba abanyamakuru ari Abanyarwanda”
Nyuma nibwo Bwana Willy Rukundo yashyikirije sheki ya 3 014 000 Frw umuyobozi wa gahunda ya One Dollar Campaign muri MINAFET, Bwana Masozera Robert.
Bwana Masozera Robert yabwiye abari aho ko mbere y’uko ORINFOR itanga inkunga yayo bari bamaze kugera kuri miliyoni 950 z’amafaranga y’u Rwanda atangwa mu rwego rwo gufasha kubonera amacumbi abana b’impfubyi bacitse ku icumu rya Jenoside y’Abatutsi yabaye mu Rwanda. Yongeyeho ko asanga mu gihe gito bazaba bujuje miliyari.
Bwana Masozera yizeza abari aho ko inkunga babonye izacungwa neza ndetse igakora ibyo yagenewe gukoreshwa kugira ngo bigirire akamaro abo yagenewe. Yasobanuye ko itsinda rishinzwe gukurikirana igikorwa cya One Dollar Campaign rizakora ibishoboka kugira ngo hazubakwe amazu akomeye bitandukanye n’ayo twagiye tubona mu gihe gishize. Yibukije Abanyarwanda bose ko kiriya gikorwa kitararangira nk’uko bamwe babikekaga. Ngo haba hari abavuga ko cyarangiranye n’iminsi 100 yo kwibuka Jenoside, ibyo rero ngo sibyo ahubwo kiracyakomeza ku buryo buri Munyarwanda wese ufite umutima wa kibyeyi yazana inkunga ye.
Yasabye abantu bose gukomeza gukurikirana ibikorwa bya “One Dollar Campaign” cyane cyane ko ngo igeze ahakomeye aho imirimo y’ubwubatsi igiye gutangira. Masozera yavuze kandi ko abagize itsinda rishinzwe kubikurikirana badafite ubumenyi cyane cyane mu bwubatsi bityo asaba ababizi gutanga inkunga yabo. Aha yashimye itsinda ry’abanyeshuri bo muri KIST mu ishami rya Engineering biyemeje kuzafasha mu mirimo yo kubaka amazu ya bariya bana. Iryo tsinda ryitwa CECPE (Civil Engeneering Club for Poverty Eradication). Aha Umuhuzabikorwa wa CECPE, bwana Ndayizi Rugamba Egide yatubwiye ko hari ibindi bikorwa bitari bike bazakora.
Masozera Robert kandi yabwiye ubuyobozi bwa ORINFOR n’Abanyarwanda bose ko bariya bana badakeneye amazu gusa ko ahubwo bakeneye urukundo bityo bakaba bakwiye kubasura kenshi bakaganira nabo.

Hari abemera inkunga ariko ntibayizane

N’ubwo twavuze haruguru ko hamaze gutangwa hafi miliyari muri iriya gahunda ya One Dollar Campaign, ikibabaje n’uko kuri konti y’icyo gikorwa hamaze kugeraho 50% gusa. Andi rero aracyari mu bemeye gutanga ariko nyuma bakituramira ntibazane inkunga bemeye. Aha Masozera yagize ati ”turabizi ko abemeye gutanga inkunga ari inyangamugayo ndetse ntidushidikanya ko bazatanga umusanzu wabo ariko baradukereza bagatuma imirimo itagenda neza, ari nayo mpamvu ibyo duteganya gukora bidatangira vuba”
Kuri konti y’icyo gikorwa ubu ngo hariho amafaranga atagera no kuri miliyoni 500, bityo rero amafaranga bayafite mu mpapuro gusa. Umwe mu bari aho yabwiye Imvaho Nshya ati “bari bakwiye gutangaza amazina y’abo bantu mu bitangazamakuru bakamenyekana”

http://www.orinfor.gov.rw/imvaho1913c.htm

Sibo Martin

Posté par rwandaise.com