Perezida Paul Kagame ubwo yasuraga abahinzi b’imiteja i Masaka mu Karere ka Kicukiro (Foto / Arishive)
Thadeo Gatabazi

KIGALI – Muri gahunda ze zo gusura abaturage, Perezida Paul Kagame muri uyu mwaka wa 2009 amaze gusura Intara inshuro 5, kuva ku wa 23 – 24 akaba azasura Intara y’Amajyepfo aho azasura ibice bitandukanye birimo ishuri ryisumbuye rya Karubanda, Kaminuza Nkuru y’Igihugu (UNR), Akarere ka Nyamagabe aho azasura abaturage ba Nyagisenyi muri ako Karere.

Perezida Kagame muri uyu mwaka yasuye bwa mbere Umujyi wa Kigali Akarere ka Kicukiro muri Mata 2009, aho yasabye ubuyobozi bw’Akarere gukemura bimwe mu bibazo abaturage bamugejejeho atagombye kubyikemura ubwe, ndetse anabasaba gushishikariza abaturage bayobora kwitabira akazi kugira ngo bateze Akarere kabo imbere na bo ubwabo batiriwe bategereje abagiraneza.

Muri uko kwezi Perezida wa Repubulika yasuye Intara y’Iburasirazuba Akarere ka Gatsibo Umurenge wa Kiramuruzi, aho yasuye igishanga cya Kanyonyomba cyatwaye Leta miliyari 2.5 z’amafaranga y’u Rwanda ariko nticyabyazwa umusaruro uko byagombaga.

Yagiranye kandi n’abaturage ba Gatsibo ikiganiro anagaye ubuyobozi bw’aho bw’ibanze kuba butita ku nyungu z’abaturage.

Ahandi Perezida Kagame yasuye ni Akarere ka Nyagatare aho yasuye ibikorwa bitandukanye birimo ikaragiro ry’amata, aza gusura n’Akarere ka Kirehe, aganira n’abaturage ndetse asura n’ibikorwa bitandukanye by’iterambere.

Mu ngendo yagiye agirira mu Ntara amaze gusura, yashishikarizaga abaturage gufatanya n’abayobozi kwitabira ibikorwa by’iterambere badategereje inkunga, anababwira ko inkunga ibaho, ariko bitari uguhora ishakwa kandi bafite amaboko n’ubundi bushobozi bwo kwiteza imbere hadategerejwe inkunga z’amahanga ziza ari uko abazitanga babishatse.

 

http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=280&article=8686

Posté par rwandaises.com