Hon. Bruce George mu kiganiro n’abanyamakuru (Foto / J.Mbanda)
Kizza E. Bishumba

KIGALI – Intumwa za rubanda zo mu ishyirahamwe ry’Inteko Zishinga Amategeko z’Umuryango w’Ibihugu Bivuga Icyongereza (Commonwealth Parliamentarians Assosiation) ku wa 31 Kanama 2009 zisoza uruzinduko rw’iminsi itanu zarimo mu Rwanda zatangaje ko zigiye gukorera u Rwanda ubuvugizi kugira ngo rwinjire muri uwo muryango kuko zasanze rwujuje ibyangombwa kandi na rwo hari ibyo rukenewe kwigirwaho.

Mu kiganiro n’abanyamakuru mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko ku Kimihurira, Hon. Bruce George, inararibonye mu bushakashatsi mu Nteko Ishinga Amategeko mu Bwongereza yavuze ko igihe bamaze mu Rwanda basuye inzego n’ibikorwa bitandukanye mu gihugu basanga u Rwanda rwujuje ibyangombwa byarwinjiza muri Commonwealth hashingiwe ku miyoborere myiza n’iterambere biri mu gihugu nyuma ya Jenoside hongeyeho n’uburyo rukoresha neza inkunga rugenerwa n’amahanga. Yatangaje ko nibagera iwabo bazavuganira u Rwanda kugira ngo rugere ku cyifuzo cyarwo cyo kwinjira muri uwo muryango mu gihe kitarenze ukwezi.

Bruce yavuze ko nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994 abantu benshi batazi aho u Rwanda rugeze ukurikije ibivugwa hanze n’ibiboneka mu gihugu ati “twasuye za Minisiteri zitandukanye, ibikorwa by’abikorera binyuranye harimo n’abikorera n’ibindi dusanga u Rwanda ruramutse rwinjiye muri uyu muryango bitaba amahirwe k’u Rwanda gusa, ahubwo umuryango na wo hari byinshi rwakwigiraho mu gihe rwaba rumaze kwinjiramo”.

Mu byo yavuze u Rwanda rwakwigirwaho hari ibijyanye n’amategeko ajyanye no guca amakimbirane mu bantu ndetse n’uruhare rw’abagore mu miyoborere y’igihugu aho bari mu nzego z’igihugu zifata ibyemezo.

Ku ruhande rw’u Rwanda, Hon. Kayinamura Ejide yavuze ko izo ntumwa za rubanda zaje kureba aho u Rwanda ruhagaze mu miyoborere nyuma y’aho u Rwanda rusabiye kwinjira muri Commonwealth, bityo bakaba barasanze uko Rwanda ruvugwa nabi mu mahanga nta shingiro bifite.

 

http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=271&article=8246

Posté par rwandaises.com