Perezida Paul Kagame avuga ijambo mu muhango wo gusoza icyiciro cya 6 cy’itorero(Foto-PPU)
Thadeo Gatabazi

GASABO – Mu rwego rwo gushishikariza abayobozi bato n’abakuru gushyira mu bikorwa inshingano zabo mu gihe gikwiye, Perezida Paul Kagame akaba n’umutoza w’ikirenga w’Intore z’Igihugu, ku 1 Kanama 2009 ubwo yari yatumiwe mu muhango wo gusoza itorero ry’ingamburuzabukene muri Sitade ntoya i Remera mu Mujyi wa Kigali, yagize ati “guhora mu nama tuganira ibyo tugomba gukora nta kamaro bifite”
Ibyo Perezida Kagame yabitangaje nyuma yo gushimira Intore z’Igihugu kubera imihigo zahize, amaze no kuvuga ko hari intore zabanje kera zikanashobora gutanga urugero rwiza rw’akazi kazo aho zashoboye no kwitangira igihugu zimwe zikagipfira, ariko ngo nyuma y’aho izihari zikaba zarirengagije akazi kazo ko kurwanya ibibi, ahubwo zikabihishira.

Yongeyeho ati “sinemera ko wananirwa urugamba rw’amagambo kandi warashoboye urw’amasasu”
Ikindi yavuze ni uko ubwo mu Rwanda hari benshi bashimangira ko hari amoko atandukanye we atari ko abibona, ahubwo agira ati “njyewe nta bwoko mbona mu Rwanda kimwe nuko bivugwa ahubwo ubwoko bwiza ni ubwanga ikibi bukanabyerekana aho kubibona ukabihishira uvuga ngo bitazatuma ubura umwanya urimo”

Yakomeje asaba izo ntore z’icyiciro cya 6 zari zishoje amahugurwa y’ibyumweru 3 mu by’ubuhinzi n’ubworozi ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuhinzi zigera ku 1.400 kuba abarinzi barwanya ibibi cyangwa na buri wese ushobora kuzana ikibi mu gihugu.

Umuyobozi w’Itorero ry’Igihugu, Rucagu Boniface, we yavuze ko izo ntore zashoje amahugurwa yazo zakoze ibikorwa bifite agaciro kanini mu mafaranga, agira ati “ku munsi wa mbere hakozwe akazi gafite agaciro ka miliyoni 2.5 z’amafaranga y’u Rwanda, ariko ingando zarangiye hakozwe ibifite agaciro ka miliyari 1.26 mu by’umweru 3”.

Izo ntore zashoje ingando zikaba zari mu byiciro 3 bigizwe n’abize ibyo kuvura no gukurikirana amatungo (véternaires), abize iby’ubuhinzi n’abafatanyabikorwa babo.

Mu byo izi ntore zahigiye imbere y’umukuru w’igihugu nk’ibizira kuri zo ruswa,gupfobya Jenoside,gutanga serivisi nziza n’ibindi.Izi ntore ariko zikaba zaragaragarije Perezida Kagame ko mu bizishishikaje harimokutanywa inzoga mu masaha y’akazi,kongera umusaruru mu buhinzi n’ibindi ndetse banerekana ko bazongera guhura nyuma y’umwaka basuzuma ibyo bagezeho.

 

http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=271&article=8245

Posté par rwandaises.com