Yanditswe  na Ruzindana RUGASA

Ku wa gatatu w’iki Cyumweru nibwo Polisi Mpuzamahanga yo mu Bufaransa (Interpol) yataye muri yombi Hyacinthe Nsengiyumva Rafiki, wahoze ari Minisitiri w’Umurimo mu Rwanda. Ni nyuma y’aho Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwari bwasohoye impapuro zita muri yombi uyu mugabo kubera gukekwaho uruhare yaba yaragize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu w’1994.

Hyacinthe Nsengiyumva Rafiki unazwi ku izina rya John Muhindo ni umwe mu bantu bashinze umutwe wa FDLR nk’uko ubushinjacyaha bubitangaza.

Itabwa muri yombi ry’uyu mugabo ryashimangiwe na Siboyintore Jean Bosco, Umuyobozi w’ishami rishinzwe gukurikirana abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bahungiye mu mahanga (Genocide Fugitive Tracking Unit).

Aganira na The New Times, Siboyintore yagize ati : “Yavuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ahungira mu Bufaransa, aho twahise twohereza inyandiko zimuta muri yombi, ubu igikurikiyeho ni ugukurikirana uburyo yaburanishwa kandi twizeye ko u Bufaransa buzabikora”.

Dr Dusingizemungu Jean Pierre Umuyobozi Mukuru w’Umuryango Ibuka, nawe avuga ku itabwa muri yombi ry’uyu mugabo, yavuze ko bishimishije kubona ibihugu byo ku mugabane w’u Burayi bikomeje guta muri yombi abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi basaga miliyoni.

Yagize ati : “Gusa haracyari inzira ndende kuko mu Bufaransa hakibarizwa abantu benshi bidegembya bagize uruhare muri Jenoside kandi turifuza ko nabo baryozwa ibyo bakoze.”

Dusingizemungu yakomeje asaba abantu bose bafite amakuru atandukanye ku bantu bakoze Jenoside bahungiye mu mahanga kubimenyesha inzego zibishinzwe kuko ahanini usanga n’iyo hari abatawe muri yombi bahita barekurwa kuko nta madosiye yuzuye baba bafite.

Nsengiyumva Rafiki watawe muri yombi na Interpol y’ u Bufaransa ashijwa kuba ku wa 9 Mata 1994 yarategetse Interahamwe kwica Abatutsi benshi bari bahungiye muri Kiliziya yo ku Nyundo ahahoze ari muri Perefegitura ya Gisenyi.

Icyo gihe bivugwa ko ariwe wayoboye inama yashishikarizaga izi Interahamwe kwica abari bahungiye aho ndetse ngo yanabasezeranyije kubaha intwaro zihagije ngo batsembe Abatutsi.

Ubushinjacyaha kandi buvuga ko, muri Gashyantare 1999, Rafiki ari hamwe na Col. Renzaho Tharcisse ; Renzaho wigeze kuyobora Umujyi wa Kigali ndetse na Col. Aloys Ntiwirigabo bashinze umutwe wa FDLR ufite ibirindiro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Hejuru ku ifoto hari : Siboyintore Jean Bosco, Umuyobozi w’ishami rishinzwe gukurikirana abakekwaho uruhare muri Jenoside(The New Times)

http://amakuru.igihe.com/spip.php?article15245
Posté par rwandanews