Ntibyagakwiye kuba ikibazo gufunga abasirikare bane bakuru mu ngabo z’u Rwanda, kuko buri rwego rugira impamvu rwahana abantu bamwe kubera imyitwarire idahwitse bashobora kugaragaza. Ibi byatangajwe na Perezida Kagame mu kiganiro n’abanyamakuru i Kampala.

Ibibazo ahanini birebana n’ubutabera ku Rwanda n’ibireba ubukungu bw’ibihugu byombi, nibyo byagiye bigarukwaho muri iki kiganiro n’abanyamakuru cyari kiyobowe n’abakuru b’ibihugu bombi, hakaba hari ku musozo w’uruzinduko rw’iminsi itatu Perezida Kagame yagiriraga muri Uganda.

Aha ikibazo cya Mugesera cyagarutsweho. Perezida Paul Kagame yasubije avuga ko u Rwanda nta mbaraga rwigeze rushyira ku butabera bwa Canada ngo bwohereze Mugesera wakanguriye Abahutu kwica Abatutsi.

Kagame yongeyeho ko ari ubushakashatsi igihugu cya Canada ubwacyo cyakoze ku butabera bw’u Rwanda, kigasanga aramutse yoherejwe mu Rwanda ubutabera bwakora akazi kabwo mu buryo bukwiye.

Ikindi kibazo cyabaye kumenya impamvu haherutse gufungwa bane mu basirikare bakuru b’u Rwanda. Aha perezida Paul Kagame yasubije ko kuba barafunzwe byatewe n’imyitwarire mibi bagize mu kazi kabo. Yongeyeho ko kandi bitagakwiye kuba ikibazo, kuko buri rwego rugira impamvu rwahana abantu bamwe kubera imyitwarire idahwitse bashobora kugaragaza.

Ibibazo birebana n’ubukungu byagarutse ku cyo ibihugu byombi bikora kugeza ubu kugira ngo habeho gusangira ubunararibonye muri urwo rwego, ku buryo u Rwanda na Uganda byajya bihanahana inzobere zo guhugura abakora mu nganda zo muri ibyo bihugu ku buryo zibyazwa umusaruro ugaragara, kandi wabonerwa isoko.

Iki kibazo cyasubijwe na Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda aho yavuze ko akenshi usanga mu gihugu runaka hashobora kubamo uruganda rwihariye bitewe n’icyo rukora cyangwa rutunganya. Aha umuntu yavuga nk’urwaba rutunganya gaz méthane ; ni ukuvuga ko atari buri gihugu cyaba gitunze gaz méthane, ku buryo hakenerwa impuguke zimenya uko icukurwa.

Gusa Museveni yongeyeho ko mu gihe ibihugu byombi byaramuka bifite umutungo kamere bihuriyeho, hazajya habaho ibiganiro ku buryo impuguke zigira icyo zibikoraho ku birebana no gusangira ubumenyi.

Ibindi bibazo byagarutsweho hariho nk’icy’umuriro mu bihugu byombi utaboneka mu buryo buhoraho, ariko ko ingomero zihuriweho n’ibihugu byo mu karere zigenda zubakwa ku buryo mu myaka mike iri imbere ikibazo kizaba cyabonewe umuti urambye.

Iki kiganiro n’abanyamakuru cyasoje uruzinduko rw’iminsi itatu Perezida Kagame yagiriraga muri Uganda, aho yanahawe imidari mu rwego rwo kumushimira uruhare yagize mu ntambara yo kubohora Uganda yashyize Museveni ku butegetsi. Undi wahawe imidari ni intwari y’u Rwanda Rwigema Fred nawe ku ruhare yagize muri urwo rugamba.

Amwe mu mafoto

Perezi Kagame Kagame asubiza ibibazo by’abanyamakuru

Perezida Kagame mu kiganiro n’abanyamakuru

Perezida Museveni asubiza ibibazo by’abanyamakuru

Perezida Museveni mu kiganiro n’abanyamakuru

Umwe mu banyamakuru abaza ikibazo

Foto:Urugwiro Village

www.igihe.com/spip.php?article20614

Posté par http://www.rwandaises.com