Abasize bahekuye u Rwanda bakajya kwihisha mu mahanga ndetse bagahindura n’amazina , agahuru kabo kagiye gushya kuko icyaha cya Jenoside kidasaza. Ibi byatangajwe na Jean de Dieu Mucyo, umuyobozi mukuru wa komisiyo y’igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku kicaro gikuru k’iyi komisiyo i Remera.

Iki kiganiro kibanze ahanini ku kuzanwa kwa Leon Mugesera kuburanira mu Rwanda aho yakoreye ibyaha Jean de Dieu Mucyo yavuzeko iki ari igisubizo ku barokotse genoside ati” kuza kwa Mugesera mu Rwanda nabyo ni intsinzi ; byahereye kera bigeragezwa byarananiranye nono Leon Mugesera arashyize azanwe mu Rwanda ibi n’ibyo kwishimira , imyaka yari igiye kuba icumi hashakishwa uburyo Mugesera yazanwa mu Rwanda none araje”.

Jean de Dieu Mucyo yakomeje avuga ko n’abandi mu gihe cya vuba bagiye kuzanwa mu Rwanda, ati “muri iyi minsi turitegura kwakira Jean Uwinkindi uzavanwa Arusha ndetse ubu ibihugu byinshi cyane cyane iby’iburayi byishyize hamwe mu rwego rwo gushakisha no gukurikirana interahamwe aho ziri hose muri ibi bihugu”.

Abajijwe ku kijyanye n’itegeko ryatowe mu Bufaransa rihanisha imyaka 4 y’igifungo ndetse n’ihazabu y’amayero 45.000 umuntu wese upfobya akanahakana genoside niba ritazakingira ikibaba Interahamwe ziba muri iki gihugu ndetse bikaba byanahagarika kuzikurikirana ; aha yavuze ko iki kibazo bakizi kandi bagiye kugikurikirana ku buryo ibi bitazabaho.

Inzibutso zishyinguyemo imibiri y’abazize Jenoside zangiritse ku buryo bituma n’imibiri ishyinguyemo yangirika, aha Jean de Dieu Mucyo yavuze ko bagiranye amasezerano n’Ishuri rikuru rya Clanifield ryo mu Bwongereza rizobereye mu bijyanye no gushyingura imibiri y’abantu ikaba yamara igihe kinini ati ”iki kigiye kuzakemuka mu nzira ya vuba ”.

Mu gusoza iki kiganiro Jean de Dieu Mucyo yavuze ko ubu hagiye gukorwa igenzura ku bapfakazi bubakiwe amazu kugirango abafite ayangiritse bongere gusanirwa, yongeye gusa Abanyarwanda gukomeza kugira umuco wo gufashanya no gukundana.

www.igihe.com/spip.php?article20622

Posté par rwandanews