Kabandana Marc wari Umuyobozi wa RIAM

Muhongerwa Florence

KIGALI – Ku wa 24 Nzeli 2009 Marc Kabandanda yatawe muri yombi na Polisi y’Igihugu bisabwe n’Ubushinjacyaha Bukuru akekwaho kunyereza amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni 203 ngo yaba yarahaga ba rwiyemezamirimo nk’uko bigaragazwa na raporo y’umwaka wa 2008 y’Ubugenzuzi Bukuru bw’Imari ya Leta.

Nk’uko Izuba Rirashe ribikesha Umuvugizi w’Ubushinjacyaha Bukuru, Nkusi Augustin, Kabandana yarihaga inyemezabuguzi ziriho amazina ya ba rwiyemezamirimo batazwi abifashijwemo n’ushinzwe imari muri RIAM (Ikigo Gishinzwe kongerera ubushobozi Abakozi ba Leta).

Nkusi akomeza avuga ko ibyo bikorwa by’abo ba rwiyemezamirimo byo gusana inyubako za RIAM ku Muhima mu Mujyi wa Kigali nk’uko bitigeze bikorwa, ahubwo ngo ibyo bukaba bwari uburyo bwo gushaka kunyereza umutungo wa Leta mu mayeri burimo guhimba amazina ya ba rwiyemezamirimo batabaho.

Nk’uko Nkusi akomeza abivuga, Kabandana akurikiranyweho kunyereza umutungo wa Leta abinyujije ku bandi, kwica amategeko agenga amasoko ya Leta, gutangira ubusa ibya Leta, akaba yafashwe kuri uyu wa 24 Nzeli 2009 ari ku kazi kuri RIAM ku Muhima.

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, Supt Kabanda Eric, kuri telefone igendanwa yatangarije Izuba Rirashe ko ibya Kabandana Marc nta makuru babifiteho.

Cyakora mu gihe twandikaga iyi nkuru hari amakuru yavugaga ko yaba yari amaze kugezwa mu buroko bwa Burigade ya Nyamirambo.

 

http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=294&article=9354

Posté par rwandaises.com