Imbere uhereye ibumoso : Minisitiri Mushikiwabo na Minisitiri Zha-Jun (Foto / Mbanda)

Jerome Rwasa

KIGALI – Nk’uko byatangarijwe abanyamakuru na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Wungirije w’u Bushinwa ushinzwe by’umwihariko Afurika, Zha Jun, uri mu ruzinduko mu gihugu cy’u Rwanda mu rwego rwo kurushaho kunoza umubano hagati y’ibihugu byombi, ngo kugeza mu mpera z’umwaka wa 2009 ishoramari ry’icyo gihugu mu Rwanda ryari rihwanye n’amadolari y’Abanyamerika miliyoni 38.4.

Ibyo Minisitiri Zhu Jun yabitangaje ubwo yari mu biganiro na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanaga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Madamu Mushikiwabo Louise, ibiganiro byabereye muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga bikaba byari byitabiriwe n’abayobozi bakuru muri Minisiteri z’ibihugu byombi z’Ububanyi n’Amahanaga.

Ku ruhande rwa Leta y’u Rwanda, Minisitiri Mushikiwabo Louise yavuze ko ubutwererane hagati y’u Rwanda n’u Bushinwa kuva bwatangira mu mwaka wa 1971 bwakomeje gutera intambwe.

Mugenzi we w’u Bushinwa akaba yarunze mu rya mugenzi we avuga ko ubwo butwererane bwakomeje gushimangirwa n’ingendo zigera kuri 4 mu gihugu cy’u Bushinwa zakozwe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame.

Minisitiri Zhu Jun we yavuze ko ubutwererane bw’u Bushinwa n’Afurika buhagaze neza binyuze mu kigega cyitwa CADAF (China Africa Development Fund) gihurirwamo n’abashoramari b’Abashinwa n’Abo muri Afurika, ngo hakaba hamaze gutangwa amafaranga agera kuri miliyari 10 z’amafaranga y’u Rwanda.

Minisitiri wo mu Bushinwa yanavuze ko igihugu cye cyemeye icyifuzo icyo gihugu cyagejejweho na Leta y’u Rwanda ko mu bufatanye no mu rwego rw’inkunga hakwibandwa ku bijyanye no kongera ubumenyi bw’abakozi, guteza imbere iby’ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba no ku zikomoka ku mazi hakorwa ingomero ntoya.

Minisitiri Zhu Jun yavuze ko usibye kubonana na Perezida wa Repubulika no gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi ateganya no gusura ibice bitandukanye by’igihugu kugira ngo arusheho kwirebera mu Rwanda inzego zikeneye kongerwamo imbaraga.

 

 http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=347&article=11903

Posté par rwandaises.com