Perezida Kagame n’Abayobozi batandukanye bitabiriye inama ya 59 y’Umuryango w’Abibumbye wita k’ubuzima ihuza Ibihugu bigize Akarere k’Afurika

Kuva kuri uyu wa mbere, mu Rwanda harimo kubera inama  y’iminsi  itanu y’Umuryango Mpuzamahanga wita k’Ubuzima, Akarere k’ Afurika, umuhango  wo kuyitangiza ukaba warayobowe na Perezida w’ u Rwanda, Nyakubahwa Paul Kagame.
 Mu ijambo rye,  Perezida Kagame yatangarije abari bitabiriye inama bagera kuri 500 bahagarariye ibihugu by’Afurika 46,  ko n’ubwo ku isi hari  ihungabana ry’ubukungu, ibyorezo nk’ibicurane by’ingurube, badakwiye, gucika intege, ahubwo  igikwiye ari uko barushaho gutekereza  ku ngamba  nshya zakorwa, kuko hatariho  ubuzima bwiza, intego z’ikinyagihumbi mu iterambere zitagerwaho.
 Ubwo yafungura inama k’umugaragaro, Perezida Kagame yavuze ko  u Rwanda hari byinshi rumaze kugeraho  birebana no guteza imbere ubuzima bw’Abanyarwanda. Kuri iyi ngingo, Umukuru w’Igihugu yavuze  ko mu  bimaze gukorwa harimo kugira  ubwishingizi mu kwivuza, aho Abanyarwanda benshi bamaze  kwitabira iyo gahunda. Ibijyanye no  kurwanya  malariya hakoreshejwe inzitiramubu, Perezida Kagame yatangaje ko nayo ari gahunda ikataje, kuko bimaze kugera ku bwitabire bwa 85%. Perezida kagame anashima Intambwe igaragara yatewe mu  kugabanya imfu z’abana n’ababyeyi…
Perezida Kagame yongeye kwibutsa abari muri iyo nama ko gukora cyane,  abayobozi ndetse n’abo bayobora bashyize  hamwe ariho imbaraga zo guteza imbere ubuzima zizaturuka.  Kagame yaboneyeho gushima  ibikorwa  umuryango mpuzamahanga wita k’ubuzima ukomeza  gufashamo  u Rwanda, nko gutegura ingamba zihamye, kubaka ubushobozi mu bakozi no mu nzego ndetse no gutanga amafaranga akoreshwa muri gahunda zitandukanye ziteza imbere ubuzima bw’abaturage.
Naho umuyobozi w’umuryango mpuzamahanga wita k’ubuzima ku isi, Madame Margaret Chan, yavuze ko u Rwanda rukwiye kwishimira ibikorwa byiza rumaze kugeraho urebye igihe gishize ruvuye muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yashimangiye ko amafaranga atariyo yonyine akenewe ngo urwego rw’ubuzima rube rwiza. Madamu Margaret yagize ati:” Ubuyobozi bwiza ni ngombwa muri gahunda zose zirebana  n’ubuzima”.
Ubuyobozi  bwiza ngo bwatuma ubuzima  bwiza bw’abaturage b’Afurika bugerwaho, byanashimangiwe n’uwahoze ayobora igihugu cya Botswana, akaba anayobora ihuriro ry’abahoze ari abakuru b’ibihugu rigamije kurwanya SIDA  mu rubyiruko. Mu ijambo rye,  Dr Festus Mugoe yavuze ko Afurika  igomba kugira urubyiruko ruzira ubwandu, urubyiruko  ruzayiteza imbere. Yavuze ko ibyo byagerwaho ari uko ibihugu by’Afurika  bishyize hamwe bigafatanya bihereye ku buyobozi bwiza.
Zimwe mu ngingo z’ingenzi ziteganyijwe kuganirwaho muri iyi nama zirimo kurebera hamwe ibyo uriya  muryango  wagezeho mu mwaka wa 2008  biganisha ku iterambere ry’ikinyagihumbi, ibirebana no kuzamura ubuvuzi  gakondo, kwihutisha ingamba zo guhashya indwara n’ ibyorezo no gutegura ingengo y’imali y’umwaka wa 2010 kugeza 2011.

 

Kapiteni Alexis

Orinfor@Copyright 2009 E-mail: info@orinfor.gov.rw

Posté par rwandaises.com