Uwari Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Kashemeza Robert avuga imihigo Akarere ke kazakora (Foto / Arishive)

Jean Ndayisaba na Julienne Umuhoza

NYAGATARE – Bamwe mu bayobozi b’Akarere ka Nyagatare barimo umuyobozi w’ako Gashemeza Robert, umwungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Immaculée Mukabahizi, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwempasha Claude Mushabe n’uhagarariye ishami ry’indimi muri Kaminuza y’Umutara Polytechnic Dr Robert Mugisha, kuva ku wa 16 Nzeli 2009 bari mu maboko ya Polisi bakekwaho gukoresha nabi umutungo wa Leta.

Kuri abo hiyongereyeho Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, Emmanuel Ruziga, na we ukurikiranyweho icyaha kimwe n’icyabo muri Nyagatare akaba yarafashwe ku wa 17 Nzeli 2009. Ibyo byemejwe na Supt Kayiranga Eric, umuvugizi wa Polisi y’Igihugu.

Abayobozi b’Akarere ka Nyagatare barakekwaho kuba barakoresheje nabi umutungo wa Leta ungana na miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ku bijyanye n’Abayobozi b’Akarere ka Nyagatare by’umwihariko, ifatwa n’ikurikiranwa ryabo bije bikurikira raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta y’umwaka wa 2007 yagaragaje ko mu Karere ka Nyagatare no mu tundi Turere two mu Ntara y’Iburasirazuba hagaragaye ibikorwa byinshi byo gukoresha no gucunga nabi imari ya Leta.

Iyi raporo yagejejwe ku Nteko Ishinga Amategeko, Imitwe Yombi, mu cyumweru gishije yaje igaragaza ko Intara y’Iburasirazuba iza ku isonga mu gukoresha nabi amafaranga ava mu misoro y’abaturage mu mwaka wa 2007.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro ufite imyaka 40 y’amavuko we arakekwaho kuba yarabonye mu buryo butemewe n’amategeko miliyoni zigera kuri 22 z’amafaranga y’u Rwanda binyuze mu masoko ya Leta yatanzwe mu nzira zinyuranyije n’amategeko.

Bimwe mu byo akurikiranyweho harimo imicungire idasobanutse y’inkunga y’amafaranga ya CDF/Icyerekezo 2020 Umurenge angana na 17.072.600 z’amafaranga y’u Rwanda.

Hari kandi isoko ryo kugemura pasiparumu yo ku mihanda ya Kicukiro n’indabo ku mafaranga y’u Rwanda 5.166.000 nta masezerano akozwe hagati y’ubuyobozi bw’Akarere n’uwagombaga kuzana iyo pasiparumu.

Mu bayobozi bagiye bavaho cyane cyane kuva mu mwaka wa 2008, bivugwa ko 35 % byabo bashinjwaga kunyereza,imicungire n’imikoreshereze mibi y’umutungo wa Leta mu Ntara, Uturere n’Imirenge bari bayoboye.
Ku buryo bw’umwihariko Intara y’Iburasirazuba niyo yagarutsweho kenshi dore ko abari abayobozi bayo barimo uwahoze ari Umukuru w’iyo Ntara Mutsindashyaka Theoneste,uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa Kasana Charles bavugwa mu inyerezwa n’ikoresha nabi ry’umutungo wari ugenewe kubaka icyicaro cy’Intara agera kuri miliyari imwe na miliyoni magana arindwi.
Uturere twa Gatsibo na Bugesera muri iyo Ntara,abari abayobozi batwo mu nzego zinyuranye ubu na bo bacumbikiwe mu buroko kubera ibibazo bifitanye isano n’ibyavuzwe haruguru.

 

 http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=291&article=9211

Posté par rwandaises.com