Inzego zishinzwe umutekano mu Burundi zataye muri yombi Deo Mushayidi bisabwe n’u Rwanda, uyu mugabo usanzwe yivugira ko ari umunyapolitiki utavuga rumwe na Leta y’u Rwanda arashinjwa kuba nawe ari inyuma y’ibitero bya gerenade biherutse kubera mu mujyi wa Kigali.

Umushinjacyaha Mukuru Martin Ngoga aratangaza ko uyu mugabo ari umwe mu bantu benshi bafatanyije kuba inyuma y’ibyo bitero, muri bo hakaba harimo na Lt Gen. Kayumba Nyamwasa ndetse na Patrick Karegeya, aba bombi babarizwa mu gihugu cya Afurika y’Epfo kuri ubu.

Nkuko tubikesha Radio Rwanda, Umushinjacyaha Mukuru Martin Ngoga ku munsi w’ejo mu mugoroba yasomeye itangazo abanyamakuru ririmo ko Deo Mushayidi yafatiwe mu gihugu cy’u Burundi, yavuze kandi ko uyu mugabo kuva mu mezi ashize yabarizwaga mu bihugu byo mukarere, mu gihe benshi bamukekeraga kuba mu Bubiligi.

Kuri ubu Mushayidi ari mu maboko ya Polisi y’Igihugu. Inzego z’umutekano z’u Rwanda zikaba zari zimaze igihe zikurikirana uburyo yavaga mu gihugu ajya mu kindi hano mu karere, nkuko Ngoga yabitangaje.

Mushayidi yahoze ari Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru mu Rwanda nkuko tubikesha The New Times.


Foto: saverwanda

Ubwanditsi

http://www.igihe.com/news-7-11-3385.html

Posté par rwandaises.com