Jenerali Patrick Nyamvumba aha amabwiriza ingabo z’u Rwanda zajyaga mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Sudan (Foto / Arishive)
Kizza E. Bishumba

KIGALI – Kuri uyu wa 01 Nzeri 2009 ni bwo Umunyarwanda Liyotona Jenerali Nyamvumba Patrick atangira akazi ko kuyobora ingabo z’Umuryango w’Abibumye n’iz’Afurika yunze ubumwe ziri mu gikorwa cyo kugarura amahoro mu  Ntara ya Darfur mu gihugu cya Sudani nk’Umugaba wazo Mukuru.

Ibi byemejwe n’Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda Majoro Jill Rutaremara mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Izuba Rirashe kuri telefoni kuri uyu wa 31 Kanama 2009.

Nyamvumba yatoranyijwe ku rutonde rw’abasirikare bakuru batandukanye baturutse mu bihugu bigize Umuryango w’Abibumbye ku isi,ibi bikaba byarakozwe n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe umutekano ku Isi nyuma yo gutsinda ibizamini bitandukanye.

Liyotona Jenerali Nyamvumba asimbuye kuri uyu mwanya umusirikare ukomoka muri Nigeria Jenerali Martin Lurther Ogwai wari urangije manda ye.

Nyamvumba ni we musirikare wa mbere w’Umunyarwanda ushoboye kuyobora ingabo kuri uru rwego cyakora akaba yarabanjirijwe na Jenerali Majoro Karenzi Karake ubu nawe warangije manda akaba yari yungirije umugaba mukuru w’ingabo ndetse uwo mwanya ukaba warigeze kuyoborwa n’undi Munyarwanda Brigadier Jenerali Kazura J. Bosco.

Mu gihe iyi nkuru yandikwa Jenerali Nyamvumba akaba yari yamaze kugera muri Sudani mu rwego rwo kwitegura inshingano nshya.

Mbere yo gutangira imirimo, Nyamvumba yari aherutse i New York muri Amerika ku kiciro gikuru cy’Umuryango w’Abibumbye aho yari yagiye gufata amabwiriza y’ako kazi agiye gutangira. 

Ingabo z’Umuryango w’Avibumbye (UNAMID) Jenerali Nyamvumba agiye kuyobora zifite inshingano zo gufasha ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano yo kugarura amahoro mu Ntara ya Darfur, gukumira ibitero no kurinda abasiviri bahohoterwa n’imitwe yitwara gisirikare ikorera muri ako gace dore ko umutekano muke urangwa muri aka gace watumye abantu bagera ku 30,000 bahasiga ubuzima abagera kuri miliyoni 2.5 na bo bakuwe mu byabo.

 Nk’uko byatangajwe n’umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda Jules Rutaremara, uretse mu nzego z’ubuyobozi bukuru, u Rwanda rwatangiye kohereza abasirikare mu butumwa bwo kugarura amahoro aho muri Darfur guhera mu mwaka wa 2004 bagenda basimburana, kugeza ubu u Rwanda rukaba rufiteyo abasikare bagera kuri 2556.

Jenerali Nyamvumba ahawe inshingano ku rwego mpuzamahanga nyuma yo guhabwa inshingano nyinshi  mu gisirikare cy’u Rwanda,  aho mu mwaka wa 1995 – 1997 yabaye umuyobozi mukuru w’ingabo zikoresha intwaro nini ku rugamba, 1998-1999 yashinzwe gukurikirana ibikorwa bya gisirikare n’amahugurwa, 2003 yayoboye ikigo cy’i Gako kigisha kikanahugura abasirikare.

Muri 2004 – 2007 yahawe inshingano zo gukurikirana uburyo abasirikare bategurwa mu gihe bitegura kujya mu butumwa bwo kugarura amahoro hirya no hino naho muri 2008-2009 yari ashinzwe kumenya no gushaka ibikoresho by’ingabo muri Minisiteri y’ingabo ndetse akaba yarigeze no kuba Perezida w’Urukiko Rukuru rwa gisirikare.

 

http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=284&article=8867

Posté par rwandaises.com